Imyidagaduro

Patrick Habarugira wari ukuriye igisata cy’imikino kuri Radio Rwanda yerekeje muri Canada

Patrick Habarugira wari ukuriye igisata cy’imikino kuri Radio Rwanda yerekeje muri Canada

Umunyamakuru w’imikino Patrick Habarugira wamamaye nka ’Paty’ wari ukuriye igisata cy’imikino kuri Radio Rwanda, yasezeye yerekeje muri Canada gukomeza kwiga.

Uyu munyamakuru wakoreraga ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA), uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 nibwo ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu.

Patrick Habarugira yasoje Itangazamakuru muri Kaminuza ya Kabgayi, yakoreye Radio Mariya mbere y’uko muri 2011 atangira gukorera Ikio cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Agiye gukomeza Infographie en Journalisme mu Burasirazuba bwa Canada i Quebec.

Patrick Habarugira wakunzwe n’abatari bake mu kiganiro Urubuga rw’Imikino, yabaye umwanyamakuru mwiza w’umwaka muri Siporo umwaka wa 2017 na 2020.

Patrick Habaragira agiye kwiga muri Canada
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top