Imyidagaduro

Umunyamakuru Axel Horaho ukora mu kiganiro ’Urukiko rw’Imikino’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we(AMAFOTO)

Umunyamakuru Axel Horaho ukora mu kiganiro ’Urukiko rw’Imikino’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we(AMAFOTO)

Umunyamakuru w’imikino wa Radio 10 wamenyekanye mu kiganiro ’Urukiko’, Axel Horaho yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Masera Nicole Narira.

Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’iminsi 4 gusa amwambitse impeta ya fiançailles, kuko yayimwambitse tariki ya 14 Werurwe 2021 mu muhango wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021 nibwo Axel Horaho yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Masera Nicole Nirira umaze iminsi mike ageze mu Rwanda.

Ni umuhango wabereye mu Ntara y’Amagepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba aho bemeye kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.

Tariki ya 9 Werurwe 2021 nibwo Axel Horaho yasangije abakunzi be amafoto yagiye kwakira umukunzi we usanzwe uba muri Amerika, akaba yari yaje mu Rwanda.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko biteganyijwe ko Masera azasubira muri Amerika ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021.

Horaho Axel yamenyekanye mu kiganiro Salus Sports cyo kuri Radio Salus aho yaje kuva muri 2019 ajya kuri Radio 10 aho akora kugeza uyu munsi.

Axel yasezeranye imbere y'amategeko na Masezera
Nicole yarahiriye kubana akaramata na Axel Horaho
Axel na Masera bamaze kuba umugore n'umugabo
Axel na Masera ni uko barebanaga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top