Nyuma y’uko Dj Miller yitabye Imana, uyu munsi hasohotse indirimbo ’Boss’ yasize akoranye na Nel Ngabo.
Ni indirimbo yashyizwe hanze n’inzu itunganya muziki ya Kina Music Nel Ngabo asanzwe abarizwamo ari n’aho yakorewe.
Boss yasohotse mu buryo bw’amajwi, ikaba ifite iminota 3 n’amasegonda 14.
Akaba ari indirimbo iba ivuga ku mukobwa w’igitinyiro kandi wiyubashye ku buryo iyo yinjiye mu kabyiniro bituma benshi bamutinya, ngo bigusaba kumutwara gake kuko atagira imikino.
Gusa na none ngo ni umukobwa uba witurije kandi ufite amafaranga ku buryo utanayamukekera.
Bivugwa kandi ko uyu muhanzi yitabye Imana afite indi mishinga myinshi y’indirimbo asize atarangije aho binavugwa ko yari amaze kuzuza umuzingo w’indirimbo(album) ariko yari atarasohora.
Dj Miller yitabye Imana tariki ya 5 Mata 2020 azise stroke, akaba yarashyinguwe tariki ya 8 Mata 2020.
Reba hano indirimbo Boss Dj Miller yasize akoranye na Nel Ngabo
)
Ibitekerezo
Byukusenge
Ku wa 12-10-2022Andika Igitekerezo Hano