Ishavu rya Isheja Sandrine ugishakisha umubiri wa se wishwe muri Jenoside
Umunyamakuru ubirambyemo, Isheja Sandrine amaranye imyaka 25 intimba yo kutamenya aho umubiri w’umubyeyi we watawe nyuma yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yanditse kuri Instagram ubutumwa burebure bugaragaza ko ibikomere byongeye kuba bibisi muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko aterwa agahinda no kuba umubyeyi we Dr Butera Guillaume yari umuganga wari ufite umutima w’urukundo, ubutwari no kwitangira akazi yakoraga atazigamye.
Isheja yavuze ko abo se yavuraga mbere y’uko Jenoside iba banze guhisha umuryango we nyamara we yaravuraga bose atarobanuye.
Yavuze ko umutima we uterwa ishavu ryinshi n’umusirikare bari baturanye kera ku Kabeza wigeze kurwara zona iramurembya hanyuma Dr Butera Guillaume aramuvura arakira neza nyamara igitero simusiga cyashakaga kurimbura uyu muryango kije yanga kubahisha kandi yari afite uburyo.
Ubutumwa burebure Isheja Sandrine yanditse kuri Instagram yibuka umubyeyi we:
Imyaka 25 irashize Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 ibaye mu Rwanda. Imyaka 25 irashize koko?! Iyi ntimba mu mutima ntaho ijya, mpora nkwikanga mu nzira, iteka ngira ngo ndakurabutswe nakwiterera ngo nze nguhobere nkabona ntiyari wowe.
Data, Dr Butera Guillaume, wakundaga abantu, wangaga umugayo, wavuye bose utarobanura ariko ntibyabujije wa musirikare twari duturanye ku Kabeza, kwanga kuduhisha igihe watujyanagayo Genocide igitangira wibwira ko ineza iri bwiturwe indi.
Buri gihe ntangazwa n’ubutwari bwawe ndetse n’ubunyamwuga wagaragaje ubwo yangaga kuduhisha ariko kuko yararwaye zona akubaza icyo yakorera ibisebe yarafite maze nawe umuvura utazuyaje. Warakoze kutubera urugero rwiza rwo kuba umunyamwuga mubyo ukora, ugakora icyo utegerejweho nta shimwe utegereje.
Papa, ndagukumbuye. Numvise ngo wiciwe I Nyanza ya Butare, buri mwaka tujyanayo indabo nubwo kugeza uyu munsi tutarabona umubiri wawe ngo tugushyingure mu cyubahiro.
Papa, burya cya gihe tumaze gutandukana I Gahanga ubwo twakwirwaga imishwaro ugakomezanya na basaza banjye, Shema na Éloge, njye nkajyana na mama warumpetse ku mugongo, nawe twaje gutandukana buri wese akomeza inzira y’umusaraba ye. Twese twaje kongera kubonana mu buryo bw’igitangaza gikomeye, ibyo mbishimira Imana nubwo wowe nguheruka burya.
Iyo menya ko ari ubwa nyuma nari kuguhobera sinkurekure, nari kumva ijwi ryawe nkaribika kure mu mutima wanjye, nari kukureba cyane isura yawe, impumuro yawe nkabibika aho bitazigera bisibama.
Éloge imfura yawe ubu abyaye 2, hungu na kobwa. Ni umugabo w’intwari yatubereye aho utari.
Ubuhanga n’ubupfura wamutoje byamukinguriye imiryango kugera no mu mahanga. Shema wakundaga cyane yabaye wowe neza neza, gucisha macye, gukunda abantu, gusetsa no kwitanga bimuranga nibyo bikutwibutsa, nawe arubatse, afite umuhungu mwiza witonda nka se.
Papa, nanjye wasize mfite imyaka 6 ubu ndubatse, nitwa maman Imena. Umuhungu wanjye akunda gusoma nkanjye nawe, Papa. Nubwo atarabasha kwisomera aragenda agatora igitabo mu kabati akanzanira ngo musomere, nzi neza ko mwari kujya mugirana ibihe byiza iyo uza kuba ukiriho. BUTERA...BUTERA...BUTERA, izina ryawe ntirizazima tukiriho!
)

Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 8-04-2019Yoooo ariko Mana kuki wabyemeye koko sandirine ihangane kandi ukomere pe nubwo bitoroshye kubyakira
-xxxx-
Ku wa 8-04-2019Yoooo ariko Mana kuki wabyemeye koko sandirine ihangane kandi ukomere pe nubwo bitoroshye kubyakira
-xxxx-
Ku wa 8-04-2019Yoooo ariko Mana kuki wabyemeye koko sandirine ihangane kandi ukomere pe nubwo bitoroshye kubyakira