Itariki y’ubukwe bwa Umutoni Pamella wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda
Umutoni Pamella wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017 agiye gukora ubukwe n’umusore witwa Kevin Murenzi mu birori bizahuza imiryango yabo.
Umutoni ni umwe mu bakobwa 15 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda mu 2017 ariko ntiyabasha kwegukana ikamba muri iri rushanwa kuko ryabaye irya Iradukunda Elsa.
Mu minsi ishize Pamella na Kevin bari babanje kurarika Inshuti zabo ko bari mu myiteguro yo kurishinga ariko ntihatangazwa birambuye igihe imisango izabera, aho izabera n’ibindi.
Ubu hasohotse impapuro z’ubutumire zishimangira ibirori, Murenzi azabanza gusaba no gukwa uyu mwari mu birori bizabera kuri Tropicano Kicukiro hafi ya Paruwasi i saa munani (14h) ku wa 1 Kamena 2019.
Bazakurikizaho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzaba mu cyumweru gikurikiyeho ku wa 8 Kamena kuri Paroisse Saint Michelle i saa saba (13h).
Nyuma y’iyo mihango abatumiwe bazakirirwa mu Kagarama ku Kicukiro ahitwa Tequilla Paradise i saa kumi n’imwe (17h).
Umutoni Pamella abaye uwa kabiri mu bo bari bahatanye muri Miss Rwanda ya 2017 ugiye kurushinga kuko Miss Umutoni Uwase Belinda ku wa 1 Ukwakira 2017 yakoze ubukwe n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera ndetse bakaba baribarutse impanga.
Umubano wa Kevin na Pamella wabanje kunugwanugwa mu mwaka ushize, inkuru iza kuba kimomo, hasakajwe amajwi y’inshuti za Pamela Umutoni zumvikanisha ko zarakajwe bikomeye no kuba uyu mukobwa yarakundanye na Murenzi Kevin kuko ngo batajyanye.
Aba bombi babirengeje ingohe bakomeza inzira y’urukundo rwabo kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kurushinga.

Ibitekerezo