Iyobokamana

Nta kibabaza nko kubona ikibondo cyawe kidahumeka - Aline Gahongayire wanagarutse k’uwahoze ari umugabo we (VIDEO)

Nta kibabaza nko kubona ikibondo cyawe kidahumeka - Aline Gahongayire wanagarutse k’uwahoze ari umugabo we (VIDEO)

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Aline Gahongayire yavuze ko ikintu cyamubabaje mu buzima ari ukubona umwana we yari yibarutse adahumeka.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagarutse ku gitabo yenda gusohora kizagaruka ku buzima bwe.

Aline Gahongayire yavuze ko hari ibihe yanyuzemo byamukomereye ijoro rikamubana rirerire cyane, rikanga gucya.

Ati "Hari amajoro yajyaga atinda gucya y’ubuzima bwanjye, urabona ukuntu hano turi i Burayi bigera saa yine z’ijoro izuba ricyaka, hari amajoro yambereye amajoro yanga gucya y’ubuzima bwanjye, menshi, menshi cyane, wenda abantu bagiye guhita batekereza ngo ni cya gihe byagenze gutya, cya gihe umugabo yagiye."

Yakomeje avuga ko ntacyo ashinja uwahoze ari umugabo we Gahima Gabriel babonye gatanya muri 2017.

Ati "Ni ukuri ntacyo nshinja uwahoze ari umugabo wanjye, nta na kimwe, nta na kimwe pe, izo ni zo zari inzira ze, singomba kumubyiga kuki se njye ntakoze icyo ngomba gukora? Mu mibanire y’abantu ni bo baba babizi hagati ya bo, uyu munsi ngiye kubimushyiraho mba naba niyibagiwe kuko nanjye ntabwo nabaye shyashya."

"Rero njyewe amaso yanjye ntabwo agomba kureba uwahoze ari umugabo wanjye kuko afite ubundi buzima agomba kubaka kandi mu kubakika kwe ntabwo ngomba gushyirayo ivumbi, agomba guca aha nanjye nkaca aha. "

Uyu muhanzikazi yavuze ko ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ari umwana we w’imfura witabye Imana akivuka muri 2014.

Ati "Nta kintu gishobora kubabaza umuntu nko kubona ikibondo cyanjye cyiza cyane cy’ibiro bitanu ukakibona kidahumeka, bakakigutwara bagashyira hariya, buri mubyeyi wese uri hariya namubwira ngo komera impore ariko nakubwira ngo komera washyingiye ijuru kuko sinjye njyenyine hari n’ababura batatu, batandatu."

Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bakoze ubukwe muri 2013, muri 2014 babyaye umwana w’imfura y’umukobwa ahita yitaba Imana. Muri 2015 ni bwo byatangiye kuvugwa ko aba bombi batakibana, Gahongayire abyemeza muri 2016 ni mu gihe muri 2017 ari bwo babonye gatanya.

Aline Gahongayire yagarutse ku kintu cyamubabaje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iradukunda parfait
    Ku wa 18-06-2024

    Wamugorewe uri intwari, abandi bagore batandukana nabagabo bakajyenda babasebya, bakirengajyiza ko nabo hari uruhande rwabo rutari rwiza

  • Iradukunda parfait
    Ku wa 18-06-2024

    Wamugorewe uri intwari, abandi bagore batandukana nabagabo bakajyenda babasebya, bakirengajyiza ko nabo hari uruhande rwabo rutari rwiza

IZASOMWE CYANE

To Top