Imyidagaduro

Izina ryanjye no mu ijuru riranditswe - Super Manager uvuga ko yahanganye Raila Odinga akamutsinda

Izina ryanjye no mu ijuru riranditswe - Super Manager uvuga ko yahanganye Raila Odinga akamutsinda

Ushinzwe gushakira isoko abakinnyi akaba n’umuhanzi, Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager avuga ko yahanganye na Raila Odinga akamutsinda, ni mu gihe anemeza ko izina rye no mu ijuru ryanditsweyo.

Uyu mugabo benshi bafashe nk’umunyarwenya bitewe n’ibintu avuga bitangaje, we siko abibona ahubwo avuga ko ibyo avuze byose biba ari ukuri.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi, yavuze ko ari umuntu ukomeye muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba hose bamuzi, ngo niba yarahanganye na Raila Odinga wiyamamarije kuyobora Kenya akamutsinda ngo nawe ntiyoroshye.

Yagize ati"muri aka karere hose baranzi, igihugu wajyamo uvuga Super Manager bahita bamenya, njye nahanganye na Raila Odinga ndamutsinda, murabizi ni umwe mu banyacyubahiro b’ikipe ya Gor Mahia, icyo gihe yashakaga kugumana Kagere nanjye nshaka kumutwara muri Simba SC, byarangiye mutsinze kuko namutwaye muri Simba SC, niba mpangana n’umuntu wiyamamarije kuyobora Kenya nkamutsinda, ntabwo nanjye noroshye."

Uyu mugabo kandi akomeza avuga ko izina rye no mu ijuru ryanditse ntagushidikanya bitewe n’ibikorwa yakoze.

Yagize ati"abanyarwanda babonye ibintu byinshi, babonye iterambere, babonye amahoro, babonye uburinganire ariko bakeneye kubona Super Manager, baravuga bati Super Manager uwo asa gute, umwana wacu w’umusitari tukaba tutamubona, kuki yihisha iyo ngiyo yaje mu ntara tukamubona. Nakoze byinshi ngira ngo no mu ijuru izina ryanjye riranditswe."

Uyu mugabo wiyita 2Ten nk’izina ry’ubuhanzi amaze gukora indirimbo zirimo ’Back to me’ na ’Uri Uwanjye’, arimo no kwitegura igitaramo yise Super Concert azakorera La Palisse tariki ya 29 Nzeri 2019.

Raila Odinga bivugwa ko yatsinzwe na Super Manager
Izina rye ngo mu ijuru riranditse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top