Imyidagaduro

Jay Polly, Queen Cha na Khalfan mu gitaramo gikomeye kizanerekanirwamo umutoza mushya wa Rayon Sports

Jay Polly, Queen Cha na Khalfan mu gitaramo gikomeye kizanerekanirwamo umutoza mushya wa Rayon Sports

Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo abaraperi babiri Jay Polly na Khalfan ndetse n’umuhanzi Queen Cha bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyiswe ’Super Concert’ cyateguwe na Super Manager.

Super Concert ni igitaramo cyateguwe na Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager mu kazi akora ko kugurisha abakinnyi, ariko na none uyu mugabo akaba ari n’umuhanzi.

Tariki ya 29 Nzeri 2019 ni bwo iki gitaramo kizaba, kizabera kuri La Palisse aho kizatangira saa 17h.

Uyu mugabo akaba yahamirije ISIMBI ko abahanzi 3 ari bo; Jay Polly, Queen Cha na Khalfan ari bo bamaze kumvikana bazaza kuririmba, gusa ngo hari n’abanndi benshi bashobora kwiyongeraho.

Ni igitaramo avuga ko yafatanyije no kumurikira Rayon Sports ikimasa yayemereye, akaba ari nabwo ubuyobozi bw’iyi kipe buzerekana umutoza mushya kumugaragaro.

Iki gitaramo Super Manager akaba azaririmba indirimbo ze 3 amaze gusohora ari zo Sheilla, Back to Me na Uri Uwanjye.

Queen Cha ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri Super Concert
Gakumba Patrick wateguye iki gitaramo
Khalfan na Jay Polly bazaba bahabaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top