Imyidagaduro

Jessica Simpson yibarutse umwana wa gatatu

Jessica Simpson yibarutse umwana wa gatatu

Umuririmbyi Jessica Ann Johnson[Jessica Simpson] yibarutse umwana wa gatatu nyuma y’iminsi yari ishize arwaye.

Mu ntangiriro za Werurwe 2019 Jessica Simpson yagiye mu bitaro amaramo icyumweru. Yavuze ko yari yazahajwe n’indwara izwi mu Rwanda nk’Agakwega[Bronchite mu ndimi z’amahanga], byari ku nshuro ya kane iyi ndwara imujyanye mu bitaro mu mezi abiri ashize.

Jessica n’umugabo we Eric Johnson bungutse umwana wa gatatu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2019. Jessica Simpson yamenyesheje abakunzi be ibyo kwibaruka kwe abicishije kuri Twitter.

Yavuze ko umwana yibarutse yahise amuha izina rya Birdie Mae Johnson, yavutse apima 10 pounds[zihwanye n’ibiro bine].

Jessica na Eric barushinze mu 2014, bari basanzwe bafitanye abana babiri, umuhungu witwa Ace n’umukobwa witwa Maxwell.

Simpson yari yahishuye ko atwite muri Nzeri 2018 ubwo yari yatumiwe mu kiganiro "The Ellen DeGeneres Show."

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top