Junior Giti n’umugore we bako komeje kuryoherwa n’ubuzima hanze y’u (AMAFOTO)
Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze barushinze, umusobanuzi wa filime, Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti n’umugore we Umuhoza Angel, bakomeje kuryoherwa n’ubuzima muri Tanzania.
Aba bombi barabarizwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania aho bagiye kwishimira imyaka bamaranye aho banafitanye abana babiri, bivuze ko amashami yashibutse.
Tariki ya 23 Nyakanga 2026 nibwo bari bujuje imyaka 10 bakoze ubukwe, babana nk’umugore n’umugabo, biyemeje kuzatandukanywa n’urupfu.
Icyo gihe Junior Giti yagize ati "Uyu munsi hashize imyaka 10 tuvuze yego ubuziraherezo. Isabukuru nziza y’ubukwe kuri twe."
Yakomeje agira ati "Wowe Malayika (Angel) wanjye, nakongera nkaguhitamo na none. Umunsi mwiza mugore wanjye nkunda."
Kuri ubu bari ku mazi muri Tanzania, ku nyanja y’Abahinde, niho barimo kwishimira ubuzima mu gihe bagikomeje urugendo rwo kubana, mu minsi ishize Junior Giti yabwiye ISIMBI ko nta kintu na kimwe gishobora gutuma ava mu rugo.

Ibitekerezo