Siporo

Kiyovu Sports yaba irimo yishyuzwa amande y’arenga miliyoni 45

Kiyovu Sports yaba irimo yishyuzwa amande y’arenga miliyoni 45

Amakuru avuga ko Kiyovu Sports kugira ngo yemererwe kwandisha abakinnyi ari uko igomba kwishyura amande y’ibihumbi 35 by’amadorali.

Kubera abakinnyi bayireze muri FIFA bakayitsinda, Kiyovu Sports yari yahagaritswe kwandikisha abakinnyi mu bihe bibiri bitandukanye (2 transfer windows).

Gusa yaje kwishyura bamwe ndetse inumvikanana n’abandi uko izabishyura ari nako FIFA yaje kuyikomorera.

Ibi ariko TAS yaje kubyanga kuko ibirego byari byarabaye byinshi (8) mu mwaka umwe, hari amande yaciwe kugira ngo yemererwe kwandikisha abakinnyi bashya, gusa iby’aya mande ntiyabimenye yaje kubimenya ubwo bangirwaga kwandikisha abakinnyi babwirwa bagomba gukora igihano cya bo kugeza mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yahise ashyiraho umunyamategeko w’umusuwisi ngo akurikirane iki kibazo.

Amakuru avuga ko yamubwiye ko hejuru ya 70% iki gihano cyavaho ariko kuko isoko ryafunzwe aba bakinnyi bashya bakaba bakwandikishwa muri Mutarama 2025 ryongeye gufungurwa.

Ikindi ni uku bagomba kwishyura amande y’ibihumbi 35 by’amadorali ni ukuvuga arenga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo barimo kureba uburyo FIFA na TAS aya mafaranga bayagabanya.

Kiyovu Sports ntiremererwa kwandikisha abakinnyi bashya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top