Abakinnyi ba Arsenal FC basabye abafana ba yo kwirinda urwango n’ivangura
Abakinnyi ba Arsenal FC basabye abafana ba yo kurwanya urwango n’ivangura by’ubwoko bwose.
Ni mu butumwa bwo gufata mu mugongo Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi kipe ifitanye imikoranire n’u Rwanda, yifatanyije n’abanyarwanda mu gihe batangiye icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 29.
Abakinnyi batatu ba Arsenal ni bo bagaragaye mu mashusho yo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka (Umwongereza Emile Smith Rowe, Umunya-Portugal Fabio Vieira n’Umutaliyani Jorge Luiz Frello Filho Cavaliere OMRI [Jorginho].)
Aba bakinnyi bagendaga bahana ijambo muri ubu butumwa bagize bati "Buri mwaka twifatanya n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Duha agaciro ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe no kuzirikana imbaraga n’umuhate w’abarokotse. Nyuma y’imyaka 29, u Rwanda ni urumuri rwo kwigira, guhinduka ndetse na gihamya ihoraho y’ubumuntu burambye."
"Turasaba abakunzi ba Arsenal FC bose guhaguruka bakarwanya urwango n’ivangura ryose aho riva rikagera.’’
Buri mwaka tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo batangije iki gikorwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Mata 2023. Cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane za Jenoside, banacana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.
)🕯️ ‘Kwibuka’ means ‘to remember’.
Today we stand with Rwanda to mark the 29th commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi.
Remember. Unite. Renew.
#Kwibuka29 pic.twitter.com/X28eS6DP46— Arsenal (@Arsenal) April 7, 2023
Ibitekerezo