Kwibuka

Amafederasiyo 30 agiye gutegura amarushanwa yo Kwibuka bihuzwa no Kwibuka ku nshuro ya 30

Amafederasiyo 30 agiye gutegura amarushanwa yo Kwibuka bihuzwa  no Kwibuka ku nshuro ya 30

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komite Olempike y’u Rwanda, yatangaje ko uyu mwaka ishaka ko federasiyo 30 zategura iyi mikino mu rwego rwo kuyihuza n’imyaka 30 ishize iyi Jenoside ihagaze.

Kuva tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda rwinjiye mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yahitanye abasaga miliyoni imwe.

Muri siporo, hari amarushanwa yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ategurwa n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye buri mwaka, kandi yose akaba mu gihe cyagenwe hagati ya Mata na Nyakanga.

Kuri ubu, hashize imyaka 11 Komite Olempike y’u Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri ifite Siporo mu nshingano, itegura Amarushanwa yo Kwibuka buri mwaka, “aba agamije kwibuka aba-sportifs, abakinnyi, abatoza n’imiryango y’abo bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gutanga ubutumwa ko ayo mahano adakwiye kuzongera kuba ukundi.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gutegura aya marushanwa muri Komite Olempike y’u Rwanda, Sharangabo Alexis OLY, yavuze ko ari igikorwa kigenda gikura buri mwaka.

Ati “Ni ibikorwa za federasiyo zitegura ku matariki dushyiraho, akenshi biba ari ukuva tariki ya 14 Mata kugeza mbere yo Kwibohora (mbere ya Nyakanga). Mbere barabikoraga, ariko mu 2013 ni bwo cyatangiye gutegurwa n’amashyirahamwe ashamikiye kuri Komite Olempike y’u Rwanda. Mu mwaka ushize cyateguwe na federasiyo 18, hari hiyongereyeho eshatu ugereranyije n’umwaka wa 2022.”

Mu 2023, amashyirahamwe 18 muri 35 agize Komite Olempike y’u Rwanda ni yo yateguye aya marushanwa, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) iteguramo abiri.

Sharangabo yavuze ko kuri iyi nshuro, mu 2024, bifuza ko amashyirahamwe azategura aya marushanwa yagera kuri 30 bikajyana no kuba u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30.

Ati “Ni igikorwa giteguye neza, twizera ko uyu mwaka bizasumba uko byagenze mu mwaka ushize. Turateganya gushaka federasiyo zigera kuri 30 zitabira iki gikorwa. Ubushize zabaye 18, ntibyoroshye kugira ngo ubone izindi 12, ariko turakora ibishoboka turebe ko zagera 30 kuko bihurirana n’imyaka 30 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje avuga ko aya marushanwa ajyana n’ubutumwa buhabwa abakinnyi bayitabira ndetse n’Abanyarwanda bayakurikira haba ku bibuga ndetse no mu bundi buryo.

Ati “Iki gikorwa gitegurwa na Komite Olempike, kigaterwa inkunga na Minisiteri ya Siporo mu buryo bw’amafaranga, ibitekerezo n’ibindi bikorwa, ariko tukanakorana na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kuko usibye imikino ibaho n’ibindi biganiro, habaho n’ubutumwa tuba dufite, dutanga muri urwo rwego rwo kwibuka.”

Abajijwe ku kuba hari federasiyo zidategura aya marushanwa kandi zifite ubushobozi, Sharangabo yavuze ko hari igihe biterwa no kugira ibindi bikorwa byegeranye, ariko ayo mashyirahamwe yasabwe kujya agira ibindi bikorwa atangiramo ubutumwa bwo kwibuka.

Ati “Hari ibintu bibiri, hari ubushobozi, sinavuga ngo nta bushake, ariko hari abo usanga muri ayo mezi abiri cyangwa atatu bafite gahunda za shampiyona. Hari n’abo usanga uyu mwaka babikoze, ukurikiyeho ntibaboneke kubera gahunda z’imikino yabo. Urugero nko mu mupira w’amaguru baba bafite Igikombe cy’Amahoro na Shampiyona.”

“Mu nama iheruka, twavuze ko atari ari ngombwa ko utegura irushanwa ryitirirwa iki gikorwa, bisaba ngo n’ikindi gikorwa ufite ube washyiramo n’izo gahunda zo kwibuka. Waba noneho udakoze icyo gikorwa cya siporo, ukaba wategura ikiganiro, icya mbere ni uko haboneka abantu muha ubutumwa bwagenwe.”

Mu Nteko Rusange Isanzwe iheruka guhuza abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda baganiriye ku buryo bushobora gukoreshwa mu kwita no gufasha bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sharangabo yavuze ko kuri iyi nshuro buri shyirahamwe rizajya rutegura iki gikorwa ukwaryo, ariko rikamenyesha Komite Olempike y’u Rwanda kugira ngo bifatanye kukinoza.

Ati “Hari ibyo twakoraga, hakaba kuremera, hakaba kubakira abatishoboye barokototse Jenoside, ariko ubu twemeje ko federasiyo ishaka gukora iki gikorwa yagira ku ruhande, ariko ikabimenyesha komisiyo ishinzwe ibikorwa bya GMT kugira ngo dufatanye. Kera hari aho twarebaga umuryango umwe tugafatanya, ariko twasanze kubera igihe dufite ubu, buri federasiyo yakora ku ruhande rwayo.”

Yasabye aba-sportifs kwitabira ibikorwa bitandukanye bijyanye na gahunda yo Kwibuka kandi bakirinda guheranwa n’agahinda.

Ati “Dukwiriye kubifata nk’ikintu gikomeye, natwe tukaba intangarugero kuko muri za ndangagaciro zacu ni ugukora neza uko ikintu gisabwa. Hari byo dukora nk’Abanyarwanda muri rusange, ariko nk’aba-sportifs twibuke twiyubaka."

Amashyirahamwe yateguye amarushanwa yo kwibuka mu 2023 mu mikino irimo koga, amagare, Golf, Triathlon, Badminton, Rugby, Tennis, Fencing, Karate, TableTennis, ARPST, Handball, Skating, GoalBall, Cricket, Sitting Volleyball, Kungfu Wushu, Baskteball, Iteramakofe na Volleyball, aho arindwi muri yo yitabiriwe n’amakipe yaturutse hanze y’u Rwanda.

Komite Olempike y'u Rwanda irifuza ko uyu mwaka federasiyo zose zateura irushanwa ryo Kwibuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top