Icyo Haruna Niyonzima yasabye abasiporutifu bagenzi be mu gihe cyo Kwibuka
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yasabye bagenze be ko kwegera abakunzi ba bo bakabasaba kwirinda abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mukinnyi ukina muri Libya, yabwiye ISIMBI ko basiporutifu na bo bakagaragaje uruhare rwa bo mu kubaka igihugu muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Niyonzima Haruna abona ko ari cyo gihe k’umukinnyi kwibutsa abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange kwirinda abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Muri iki gihe u Rwanda n’Isi twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, numva ku bwanjye twese nk’abasiporutifu twari dukwiriye gushyira hamwe twibutsa abakunzi bacu, Abanyarwanda muri rusange kwirinda guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanye abafite ingengabitekerezo ya yo.
Twumve ko ibi bihe turimo bikwiye kuba ibyacu twese."
Guhera uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw’abantu barenga miliyoni.
Ibitekerezo