Kwibuka

Imana ikomeze irinde igihugu cyanyu ariko munasengere igihugu cyanjye amahoro aboneke - Shiboub wa APR FC

Imana ikomeze irinde igihugu cyanyu ariko munasengere igihugu cyanjye amahoro aboneke - Shiboub wa APR FC

Umunya-Sudani ukinira APR FC, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman, yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aboneraho gusaba inkunga Abanyarwanda gusengera igihugu cye kikabonekamo Amahoro.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe u Rwanda kuva tariki ya 7 Mata 2024 rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwe APR FC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Sharaf Eldin Shiboub yasabye Imana gukomeza kurinda u Rwanda.

Ati "Ku baturage beza b’u Rwanda, hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, gusa mwagaragaje umutima wo kwihangana n’urukundo, Imana ikomeze irinde igihugu cyanyu, amahoro n’urukundo bisakare mu gihugu."

Yakomeje kandi asaba Abanyarwanda gusengera igihugu cye cya Sudani kikabonekamo amahoro, ni nyuma y’igihe kiri mu ntambara nta mutekano urimo.

Ati "Nk’umukinnyi, buri gihe nshyigikira amahoro, reka mfate aka kanya mbasabe musengere igihugu cyanjye nacyo kibonekemo amahoro."

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuizima bw’Abatutsi benshi mu gihe gito aho mu minsi 100 gusa abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Shiboub yasabye Abanyarwanda gusengera igihugu cye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • DUSENGE HONORE
    Ku wa 12-04-2024

    Mwihangana ibyabaye mugi 1994twetukiribato tugombakubafatamumugongo kanditukabahumurizatugombakubaka urwandatwifuza ntibizongera

IZASOMWE CYANE

To Top