Kwibuka

Impano Senderi Eric yageneye abarokotse Jenoside ba Kabagari

Impano Senderi Eric yageneye abarokotse Jenoside ba Kabagari

Senderi Eric yasohoye indirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yitiriye Umurenge wa Kabagari nk’impano yageneye abaturage barokotse bo muri uyu murenge.

Ni Kabagari yo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amagepfo, akaba yayisohoye mu gihe uyu munsi Abanyarwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminisi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 29.

Igitekerezo cyo guhanga iyi ndirimbo, Senderi akaba yaragikuye ku buhamya yahumviye ubwo yari yagiye kwifatanya n’inshuti ze Kwibuka ku nshuro ya 22.

Bitewe n’ibyo yahumviye yahakuye umukoro wo gukora indirimbo akazayibaha nk’impano.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), yasohoye amabwiriza azakurikizwa mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho insanganyamatsiko izakomeza kuba ‘Kwibuka Twiyubaka’.

Senderi yasohoye indirimbo yakoreye umurenge wa Kabagari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top