Kwibuka

Isomo rikomeye Munyanshoza Dieudonne na Orchestre Impala bakuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Isomo rikomeye Munyanshoza Dieudonne na Orchestre Impala bakuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne benshi bakunda kwita Mibirizi ari kumwe na Orchestre Impala abarizwamo n’abakunzi ba yo, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bahamya ko bitewe n’ibyo biboneye bahakuye isomo ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’umuntu wese ugifite umutima wo guhembera urwango mu Banyarwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024 ni bwo Orchestre Impala yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Orchestre Impala yakiriwe maze ibanza kwerekwa filime ikubiyemo bumwe mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga uko imiryango ya bo yishwe.

Nyuma hakurikiyeho umwanya wo gusura bimwe mu bice bigize uru Rwibutso bikubiyemo amateka ya Jenoside.

Basuye ibice 3 birimo igice gikubiyemo amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ndetse igateguranwa ubugome ndengakamere n’ingaruka yagize ku Banyarwanda.

Hari igice kandi kirimo amateka y’izindi Jenoside zabaye ku Isi ndetse n’igice kirimo amateka y’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo bishwemo, imyaka bari bafite n’ibyo bakundaga.

Mutoni Evode akaba umuyobozi w’abakunzi b’Impala, yavuze ko ari ngombwa kwibuka Abatutsi bihswe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ari n’umwanya mwiza wo kwibutsa abakiri bato ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda bugatuma Jenoside iba.

Ati “Ni ngombwa guhora twibuka Jenoside ndetse tunakangurire abakiri bato gukomeza kumenya ingaruka z’ubuyobozi bubi bwaranze igihugu cyacu bigatuma Jenoside iba.”

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne usanzwe umunyerewe mu ndirimbo zo Kwibuka, yavuze ko bahakuye isomo rikomeye bityo ko ari ukwirinda uwo ari wese wakongera guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa kubiba urwangano.

Ati “Nk’Impala, twabashije gutemebera, baradusobanurira, ingoma uko zagendaga zisimburanwa hari ibyagendaga bihemberwa ari nabyo byatugejeje ku ndunduro ya Jenoside. Isomo rero tuhakuye ni ukwirinda icyo ari cyo cyose, kwamagana uwo ari we wese, aho ari hose, uwo ari we wese wakongera gukwirakwiza Ingengabitekerezo cyangwa kongera kutuganisha ku rwangano rwadukurura muri Jenoside, ni ukwirinda ariko dusigasira ibyagezeho.”

Nyuma yo gusura uru Rwibutso no gushyira indabo ku mva no kunamira abashyinguye, Impala zasize n’ibahasha irimo ubufasha buzifashishwa mu gukomeza kubugangabunga uru Rwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 igera ku bihumbi 259.

Impala n'abakunzi ba yo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Bashyizeho indabo banunamira imibiri ihashyinguye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top