Kwibuka

Jimmy Gatete yasabye urubyiruko kudaha icyuho abagoreka amateka y’u Rwanda

Jimmy Gatete yasabye urubyiruko kudaha icyuho abagoreka amateka y’u Rwanda

Jimmy Gatete wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yasabye urubyiruko guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu umunyabigwi w’Amavubi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro no kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni umwanya kandi wo gufata mu mugongo abarokotse aya mateka, tukabahumuriza."

Yasabye urubyiruko kwiga amateka ya nya yo y’u Rwanda kuko ari bwo bazahangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda kuko bagihari kandi ari benshi.

Ati "Ku rubyiruko, ni umwanya wo kwiga mugasobanukirwa amateka ya Jenoside ya nyayo kuko abayagoreka banahakana Jenoside ari benshi kandi ari mwe mugomba kubarwanya. Twibuke Twiyubaka."

Jimmy Gatete yakiniye ikipe y’igihugu kuva 2001-2009, yakiniye amakipe nka Mukura VS, Rayon Sports ndetse na APR FC.

Jimmy Gatete yasabye urubyiruko guhangana n'abakigoreka amateka y'u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top