Kwibuka

Jules Karangwa wo muri FERWAFA yahishuye igikomere amaranye imyaka 29 gitonekara umunsi ku munsi cyanze gukira

Jules Karangwa wo muri FERWAFA yahishuye igikomere amaranye imyaka 29 gitonekara umunsi ku munsi cyanze gukira

Umukozi wa FERWAFA ushinzwe amarushanwa akaba n’umujyanama mu by’amategeko, Jules Karangwa avuga ko umunsi ku munsi ashengurwa umutima no kuba atarabasha kubona umubiri wa se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo awushyingure mu cyubahiro.

Jules Karangwa ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho yarokokeye mu cyahoze ari Cyangungu, ubu ni mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1993, yavukiye mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi icyo gihe hitwaga Cyangugu. Akaba ari umuhererezi mu muryango w’abana 3 bose b’abahungu.

Jenoside yabaye afite umwaka umwe w’amavuko, we n’abavandimwe be ndetse na nyina bagize amahirwe yo kurokoka ariko se we yishwe tariki ya 7 Mata 1994 Jenoside igitangira.

Mu buhamya yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Jules yavuze ko ubusanzwe se yari umucuruzi ujya no hanze y’u Rwanda, Jenoside yabaye yakabaye yaragiye ku munsi wayibanjirije ariko akaba yari yiyongeje umunsi ngo awumarane n’umuryango we.

Ati “Jenoside yabaye mfite ababyeyi bombi ariko papa we ntabwo yabashije kurokoka kuko yishwe tariki ya 7 Mata umunsi wa mbere wa Jenoside hari mu gitondo cya kare ni ko bambwiye, abana bandi tuvukana bo turiho hamwe na mama, ariko hari n’abandi bana bo mu muryango bavukana na papa babaga mu rugo bishwe kuri iyo tariki.”

“Papa yitwaga Karangwa Theoneste yari umucuruzi i Cyangugu, umucuruzi umaze kugira aho agera ndetse no mu mateka bambwiye ko ari inshuro nke yakundaga kuba ari mu rugo ndetse n’umunsi Jenoside yatangiriye, tariki 7 Mata ubanza ahari ari nk’umunsi yari yiyongeje wo kuruhuka ariko yari afite urugendo, ariko ni bya bindi iyo biri bube biba biri bube.”

Se wari waragiye afungwa ashinjwa kuba icyitso cy’inkotanyi, yari ku rutonde rw’abagomba gupfa bwa mbere. Yabonye amahirwe y’abantu bashakaga kumwambutsa bamunyuza muri Kivu ajya muri DR Congo ariko yanga gusiga umuryango.

Mu gitondo cya 7 Mata, iwabo haje umuturanyi amushaka ngo bategure uburyo bamucikisha we n’umuryango we, gusa byari akagambane kwari ukugira ngo bamubone byoroshye, yagiye kumureba ari bwo umuryango we na wo wahise utoroka ujya mu baturanyi.

Ati “hari umugabo w’umuturanyi wari uhari wamubwiye ngo ngwino tuvugane turebe uko twabasha kugucikisha wowe n’umuryango wa we, ariko si ko byari bimeze ahubwo byari akagambane kugira ngo bamubone kuko ni ho interahamwe zari ziteraniye.”

“Akigerayo azi ko agiye kuvugana n’inshuti, n’umuntu ushobora kumufasha kugira ngo atoroke ahubwo noneho birangira bamugaruye mu rugo iwe, ariko navuga ngo ku bw’amahirwe asanga twe twamaze kugenda.”

Kuri iyo tariki ya 7 Mata ni nabwo babyara na barumuna ba se bishwe, bari mu nzira bagiye ku iduka kuzana ibiribwa kuko se yari abohereje ababwira ko ibibaye batamenya igihe bizarangirira bityo ko bajya kuzana ibyo kurya byinshi.

Nyina yamubwiye ko abaturanyi ari bo bagerageje kubahisha, baba muri parafo, nyuma y’iminsi mike ni bwo haje umugabo witwa Jerome akaba n’umubyeyi we muri batisimu yari n’inshuti ya se yaje kubashaka abakura i Gihundwe abajyana iwe ahitwa ku Cyapa arabahisha.

Bahamaze amezi agera muri 2, interahamwe hari n’igihe zamenyaga ko ari ho bihishe ariko akagerageza kubaha amafaranga, babaye aho kugeza Jenoside irangiye.

Nyuma ya Jenoside ntabwo byari biboroheye kuko nyina yari amaze gupfakara, yagerageje kubarwanirira, abatunga yifashishije imitungo mike se yabasigiye indi yo intarahamwe zari zarayinyaze, ndetse yirinze kuba yashaka undi mugabo ahubwo arera abana be kugeza bakuze, bariga bararangiza.

Kubera intambara y’abacengezi kandi yabaye nyuma ya Jenoside, byatumye bava Cyangugu bajya i Butare aho babaye umwaka umwe cyangwa 2, bahavuye bajya i Kigali n’aho bamaze imyaka 2 babona gusubira i Cyangugu.

Kimwe mu bintu byamugoye ni ukuntu agitangira ishuri abandi bana bavugaga ko bafite papa na mama ariko we akibuka ko iyo atashye aba ahamagara mama gusa, yanamubaza aho papa we ari akabura icyo amusubiza kuko yabaga azi ko n’ibyo ari bumusobanurire atazi niba ari buyumve.

Karangwa Jules ubu arubatse afite umugore n’umwana w’umuhungu w’imyaka 4, Karangwa Owen, avuga ko hari igihe amubaza ikibazo akumva amarira agiye gushoka.

Ati “tariki ya 7 Mata twibuka papa, hari ifoto mu rugo arabibona, arabizi ko ari sekuru ariko ahita yibuka ko atigeze ambaza ngo sogokuru mpora mvuga aba he? Yakumva turi kumwibuka yarapfuye umwana akakubaza ikibazo ukumva ni bya bindi nyine ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda ntubimwereke ariko ukabura ikintu umusubiza, ukumva hari ahantu agutonetse, urumva umuntu akubaza ni sekuru kandi na we arimo kumubaza ntumuzi kandi ugomba kumwereka ko ubizi.”

Karangwa avuga ko ibikomere byinshi byagiye bikira ariko kuba atarabasha kubona umubiri wa se ngo abashe kuwushyingura mu cyubahiro, ni igikomere cyanze gukira.

Ati “reka mvuge ko bimwe mu byo umbajije ntarabasha kubyakira. Kimwe mu bikomeye n’ubu njye binkomerera ntarakira, ni byo yarapfuye yishwe muri Jenoside, yazize ko ari umututsi amateka ntangiye kuyamenya, ariko se nibura umubiri we uri he ngo tuwushyingure?”

Kuba ataragize ibyiyumviro byo gutunga ababyeyi bombi yarabyakiriye ariko kuba nk’umwana w’umwaka umwe utari umuzi, akaba atarabasha kumushyingura biramubabaza cyane kuko amushyinguye ari nk’aho yaba yahuye na we. Icyabababaje kurushaho ni uko n’amafoto bafite yavuye mu nshuti, nta foto ye nk’umuryango bafite kuko yose yangiritse muri Jenoside.

Nyuma y’imyaka 29 nta muntu urabasha kubabwira aho umubiri wa se washyizwe ngo bawushyingure. Ngo babwiwe ko nyuma yo kubica imarambo bazaga bakayitwara hari n’abo batwaraga mu Kiyaga cya Kivu, avuga ko ni yo bamubwira ko ari muri icyo Kiyaga bamushyize byibuze byamuha gutuza kuko yaba azi aho umubyeyi we ari.

Ageze mu mashuri yisumbuye ni bwo ibikomere bye byatangiye gukira amaze kwinjira mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wa AERG, ni nabwo ibibazo yabazaga mama we byatangiye kugabanuka.

Nubwo ashengurwa no kuba ataramenye se ndetse akaba ataranamushyingura, Jules Karangwa yishimira cyane kuba ubu afite umwana umuhamagara ati “papa” kuko iyo amuhamagaye aba yumva ari nk’aho ari we urimo guhamagara se, bikamushimisha cyane.

Jules Karangwa ashengurwa no kuba atarabasha kubona umubiri wa se ngo bamushyingure mu cyubahiro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Shira iriho
    Ku wa 12-04-2023

    ooooooh ntakundi gusa uriho komera ahugeze niheza brother karangwa twibuke twiyubaka.

  • Shira iriho
    Ku wa 12-04-2023

    ooooooh ntakundi gusa uriho komera ahugeze niheza brother karangwa twibuke twiyubaka.

  • Shira iriho
    Ku wa 12-04-2023

    ooooooh ntakundi gusa uriho komera ahugeze niheza brother karangwa twibuke twiyubaka.

  • Shira iriho
    Ku wa 12-04-2023

    ooooooh ntakundi gusa uriho komera ahugeze niheza brother karangwa twibuke twiyubaka.

IZASOMWE CYANE

To Top