Kwibuka

Jurien Timber wa Arsenal mu kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku rugendo aheruka kugirira mu Rwanda

Jurien Timber wa Arsenal mu kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku rugendo aheruka kugirira mu Rwanda

Myugariro wa Arsenal Jurien Timber ni umwe mu bakinnyi b’iyi kipe batanze ubutumwa bujyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside yiga byinshi.

Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo binyuze muri ’Visit Rwanda’, abakinnyi ba yo batanze ubutumwa mu gihe kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024 u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Abakinnyi ba Arsenal n’abahoze bayikinira bakaba batanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe bikomeye u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jurien Timber ukomoka mu Buholandi akaba yavuze ko ubwo muri 2023 aheruka mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside maze agasobanurirwa byinshi bijyanye n’ubukana Jenoside yakoranywe.

Ati "Mu rugendo rwanjye ruheruka mu Rwanda nasuye Urwibutso rwa Jenoside niga byinshi ku mateka. Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 ubutumwa bwanjye ku bakinnyi bato ni ugukomeza gukora cyane, bakaguma hamwe no kugira umuhate wo kugera ku nzozi zanyu."

Umukinnyi wa Arsenal y’abagore, Caitlin Foord na we yari mu Rwanda yavuze ko ibyabaye ku Rwanda mu myaka 30 ishize bibabaje.

Ati "Nabibonyemo isomo rikomeye ariko nanone binababaje kubona gusa ko byabaye mu myaka 30 gusa ishize."

Umunya-Irilandekazi Katie Alison McCabe na we ukinira Arsenal y’abagore yavuze ko kubona aho igihugu kigeze kiyubaka n’aho cyavuye, ari amateka akomeye cyane.

Ati "Byankozeho ku giti cyanjye n’imitima y’abakobwa kubona aho igihugu cyari kiri mu bihe byashize naho kiri ubu."

Ray Parlour wayikiniye hagati y’i 1992 kugeza 2004 yavuze ko byari bigoye guhisha amarangamutima ye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside akabona ubukana yakoranywe, gusa na none yishimira ko yahageze bikaba byaramufashije gufunguka ku maso.

Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Arsenal wanayikiniye hagati ya 2001 kugeza 2004, Umunya-Brazil Eduardo César Daud Gaspard [Edu] wavuze ko ubwo yasuraga Urwibutso yabonye ko Abarokotse Jenoside hari ibibazo bagihura nabyo.

Jurien Timber na Katie Alison McCabe muri 2023 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Eduardo César Daud Gaspard ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top