Kwibuka

#KWIBUKA30: Irambona Eric yahaye umukoro FERWAFA (VIDEO)

#KWIBUKA30: Irambona Eric yahaye umukoro FERWAFA (VIDEO)

Irambona Eric wahoze ari myugariro wa Rayon Sports, yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwuhariko abasiporutifu ko ryajya ritegura irushanwa ngaruka mwaka ryo Kwibuka.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Mata batangiye icyumweru cyo Kwibuka Jenisode yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Irambona Eric, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho yabaye afite umwaka umwe n’igice, akaba yararokokeye muri Nyamasheke mu Murenge wa Shangi.

Uyu mugabo uheruka gusezera umupira w’amaguru aho yakiniye Rayon Sports imyaka 8 na Kiyovu Sports imyaka 2, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko umupira w’amaguru wagize uruhare rukomeye mu kunga abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa akomeza avuga ko abona FERWAFA mu rwego rwo kwibuka abari abakinnyi, abayabozi b’amakipe n’abafana ko hagateguwe irushanwa ngaruka mwaka ryo Kwibuka.

Ati "Nkeka yaba Minisiteri igira gahunda yo kwibuka abasiporutifu n’amakipe agira gahunda yo kwibuka abasiporutifu, ariko hari nk’ibindi bikorwa byagakozwe bihoraho, hakabaho nk’irushanwa rihoraho, hakabaho nk’irushanwa ngaruka mwaka ryo Kwibuka abasiporutifu bazize Jeniside, kwibuka abari abayobozi b’amakipe, abakinnyi, abafana."

"Kikaba atari igikorwa kigorwa n’ikipe imwe nk’uko wenda Rayon Sports ijya kwibuka ahubwo akaba ari igikorwa rusange gihuriweho n’amakipe yose, hakaba irushanwa hagatangirwamo ubutumwa nkeka ko ubwo butumwa bwagera kure."

Irushanwa ryo Kwibuka riheruka kuba ryateguwe na FERWAFA ryabaye muri 2017 ubwo hakinnye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ndetse n’iya Maroc.

Irambona Eric abona FERWAFA ikwiye kujya itegura irushanwa ngaruka mwaka ryo Kwibuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top