Kwibuka

NFF Rwanda yahawe umukoro ubwo hasozwaga icyumweru cyo Kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside

NFF Rwanda yahawe umukoro ubwo hasozwaga icyumweru  cyo Kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside

Binyuze muri Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) by’umwihariko mu ishuri ry’inshuke ry’uyu muryango (Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice) hasojwe icyumweru cyo Kwibuka mu mashuri ya Kicukiro abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho akarere ka Kicukiro kabasabye kwagura imbago bakagera no mu tundi turere. }}

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 29 Mata 2022 aho ku rwego rw’Akarere cyabereye mu ishuri rya Happy Kids riri mu murenge wa Gahanga, ni nyuma y’ibiganiro byari bimaze icyumweru bitangwa hirya no hino mu mashuri ya Kicukiro.

Uwizeyimana Chantal, umuvugizi wa NFF Rwanda, avuga ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abana gukura bazi amteka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.

Ati “Igiti kigororwa kikiri gito. Kandi umwana icyo atojwe ari muto ni cyo atora. Ni yo mpamvu twatekereje ko iki gikorwa cyazajya kibaho mu mashuri, abana bakigishwa imvo n’imvano y’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakamenya icyatumye bagenzi babo bicwa, bakakirwanyiriza kure.”

Munyantore Jean Claude, umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Kicukiro wari waje kwifatanya na NFF, yashimiye Ndayisaba Fabrice Foundation kuba baratekereje iki gikorwa ndetse akifuza ko cyakwaguka kikagera no mu tundi turere tw’igihugu.

Ati “Fondation Ndayisaba Fabrice ni Fondasiyo dufatanya kandi dushimira uruhare rwa yo, kandi ruzanakomeza, mu bikorwa byo kwibuka mu mashuri yacu, Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahubwo nabasaba ngo bagure bajye no mu tundi turere kugira ngo kigere kuri benshi.”

Ibi kandi byaje gushimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa NFF Rwanda, Ishimwe Kirezi Aurore wavuze ko nabo bashaka kugeza iki gikorwa no mu zindi Ntara kikava mu Mujyi wa Kigali.

Kwibuka abana n’ibibondo mu mashuri bikorwa hifashishijwe imikino abana bakunda mu rwego rwo kugaragaza ko abishwe hari uburenganzira bavukijwe.

Ni ku nshuro ya 12 NFF Rwanda yibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bikaba ku nshuro ya 8 itegura iki gikorwa mu bigo by’amashuri ari muri Kicukiro.

Abanyeshuri bahabwa ubutumwa bujyanye no Kwibuka ndetse basabwa gukura barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
N'ababyeyi baba baje gukurikirana ubutumwa buhatangirwa
Uwizeyimana Chantal umuvugizi wa NFF, yavuze ko ari igikorwa bateguye kugira ngo abana bakure bazi ukuri kubyabaye kuri bagenzi babo babe babirwanya
Munyantore Jean Claude ukuriye ishami ry'uburezi muri Kicukiro yasabye ko iki gikorwa kigezwa no mu tundi turere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top