Kwibuka

Nta kintu na kimwe kibaho kinezeza nk’icyo ng’icyo – Karangwa Jules (VIDEO)

Nta kintu na kimwe kibaho kinezeza nk’icyo ng’icyo – Karangwa Jules (VIDEO)

Umujyanama mu by’amategeko, ukuriye Komisiyo y’amarushanwa akaba n’umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Jules Karangwa avuga ko nyuma y’ubuzima bugoye yanyuzemo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu nta kintu na kimwe kimushimisha nko kumva umwana we amuhamagara ati “papa”, izina atagize amahirwe yo kwita uwamubyaye.

Jules Karangwa yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabaye afite umwaka umwe w’amavuko, se Karangwa Théoneste akaba yarishwe tariki ya 7 Mata 1994 ku munsi wa mbere wa Jenoside.

Avuga ko ikintu kimwe kimushengura umutima ari ukuba mu buzima bwe atarigeze na rimwe ahamagara izina papa kuko yapfuye akiri uruhinja ndetse atamuzi, ikibabaje kurushaho ni uko batarabona umubiri we ngo bawushyingure mu cyubahiro.

Iki ni cyo cyatumye ashaka umugore akiri muto kugira ngo byibuze yishyire mu mwanya wa se atabonye we abe yagira uwo abera umubyeyi.

Ati “Naravuze nti se iyi myaka makumyabiri n’ingahe maze papa ntamuzi, ntarabashije kurerwa na papa kuki njyewe ntakwishyira mu mwanya we yagakwiye kuba arimo nanjye nkaba umubyeyi.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo yanyuzemo byose nta kintu na kimwe kimushimisha nko kumva umwana we yibyariye amwita papa.

Ati “Uyu munsi kuba ndi umubyeyi mfite umwana w’imyaka 4, tuganira ntaha mu rugo akampamagara papa, nkajya kubona afashe telefoni ya mama we arampamagaye ndi nko mu kazi stress zanyishe ati ‘papa, papa’, sinzi ukuntu ibyo byiyumviro nshobora kubikubwira kubera ko nta kintu na kimwe kibaho kinezeza nk’icyo ng’icyo, kumva umwana wanjye ampamagara papa nk’uko nanjye nari kuba mpamagara papa uwo nibuka uyu munsi.”

Ngo iyo abikora aba yumva ari nka we urimo guhamagara se ndetse ngo ni na kimwe mu bintu byamufashije gukira ibikomere yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Abantu benshi bakunda kumbwira ko dusa cyane ndetse twanasaga na papa, numva ari njyewe urimo guhamagara papa, nubwo njye ndi mu mwanya wa papa ariko numva ari njyewe, numva ibyo arimo gukora ari njye urimo kubikora, biri mu bintu icya mbere byamfashije gukira ibyo bikomere, icya kabiri binezeza cyane uyu munsi bikanyibagiza n’ibindi byose, nkavuga ngo sinagize amahirwe yo kugira uwo mpamagara papa mu mateka y’ubuzima bwanjye ariko byibuze mfite umpamagara papa, ubuzima nabayemo sinifuza ko byamubaho.”

Muri Werurwe 2018 ni bwo Jules Karangwa yakoze ubukwe na Mutoniwase Sandrine, ubu bamaze imyaka 5 biyemeje kuzatandukanywa n’urupfu, Imana yabahaye umugisha w’umwana umwe w’umuhungu ubu ufite imyaka 5, Karangwa Jussi Owen.

Jules Karangwa anezezwa cyane no kumva umwana we amwita se kuko we atigeze agira amahirwe yo kubona uwo abyita
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top