Kwibuka

Senateri Musabeyezu na Irambona Eric bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation mu kwibuka abana n’ibibondo

Senateri Musabeyezu na Irambona Eric bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation mu kwibuka abana n’ibibondo

Ku munsi w’ejo hashize tariki nya 9 Mata 2021, Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation binyuze mu ishuri ryawo ry’incuke(Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice) batangije icyumweru cyo kwibuka Abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa ngaruka mwaka uyu muryango usanzwe ukora aho bibera mu mashuri yose agize akarere ka Kicukiro.

Mu gihe u Rwanda rurimo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uyu muryango ni ku nshuro ya 11 itangije igikorwa cyo kwibuka abana n’ibibondo, uyu muhango ukaba wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Uyu muryango ukaba wifatanyije na bantu batandukanye barimo Musabeyezu Narcisse wahoze ari senateri na Irambona Eric usanzwe uri umukinnyi wa Kiyovu Sports.

Irambona Eric akaba yasabye urubyiruko guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi harwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Mu ijambo rye umuyobozi mukuru wa Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice ari we Ndayisaba Fabrice yavuze ko abakuze bakwiye gusangiza aya mateka abakiri bato kugira ngo bakure bayazi maze ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.

Ati“abakuze bazi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakwiye kuyasangiza abakiri bato, urubyiruko narwo rugomba gusura inzibutso n’ahandi henshi hashoboka hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Musaeyezu Narcisse usanzwe ari n’umunyamuryango wa NFF yavuze ko kwibuka Abana n’ibibondo ari igikorwa cyiza kuko bifasha abana kumenya ko hari bagenzi babo bambuwe ubuzima bityo bikazabafasha gukurana umutima w’urukundo bazi amateka y’igihugu bikanabafasha guharanira ko ibyabaye bitazasubira.

Ati“Ni isomo ritoroshye, biterwa na mwalimu wariteguye kugira ngo umenye imyaka y’umwana, ushobora no kubimubwira mu mikino ariko ubutumwa bugatambuka aho kugira ngo azabyumve hanze abyumve nabi, hari imvugo uba ugomba gukoresha bitewe n’uwo ubwira, uko uzabwira umuntu mukuru siko uzabwira umwana.”

“Kubibwira umwana binyuze mu mikino biramufasha, ukababwira uti ariko buriya muzi ko hari abana bakagombye kuba bahari mungana batakibaho? Mwagombye kuba mukina agapira ariko batakibaho, bazize amacakubiri, bazize uko bavutse kandi hari abana bari bahari bishimye mureke rero tubibuke dukina mu mwanya wabo, tubabwire ko tubibuka.”

Uyu muryango watangiye muri 2008, ukaba umwaka ushize nibwo watangije ishuri ry’incuke. uvuga ko impamvu wahisemo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yo muri Mata 1994 ari ukugira ngo ari ukugira ngo n’urubyiruko rukure ruzi amateka mabi yaranze u Rwanda kandi ruharanire ko ibyabaye bitazasubira.

Irambona Eric yifatantije na NFF kwibuka abana n'ibibondo bazize Jenoside
Senateri Musabeyezu yavuze ko hari imvugo ziba zigomba gukoreshwa mu gihe abana barimo guhabwa ubutumwa
Ndayisaba Fabrice Foundation buri mwaka yibuka abana n'ibibondo bazize Jenoside
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top