Kwibuka

Ubutumwa Miss Sonia Rolland yageneye Abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka

Ubutumwa Miss Sonia Rolland yageneye Abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka

Sonia Rolland Uwitonze, umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yahumurije buri munyarwanda wese, kubera akazi yabuze uko aza mu Rwanda.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni ku nshuro ya 30 u Rwanda rurimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bwinshi bw’inzirakarengane zazize uko zavutse.

Sonia Rolland akaba yavuze ko bitewe n’akazi arimo yabuze ko aza mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda ariko abazirikana.

Ati "Rwanda rwambyaye, Banyarwandakazi, Banyarwanda bavandimwe, kuri uyu munsi wo Kwibuka ku nshuro ya 30 abacu bazize akarengane kuko bavutse, ndabahumurije mwese. Akazi ndimo kure katumye ntaza kwifatanya namwe ariko ndabizeza ko mbazirikana cyane, byumwihariko muri uku kwibuka twiyubaka, kandi dusaba kugira ngo ntibizongere kubaho ukundi."

Sonia Rolland yavutse kuri Landrada w’Umunyarwandakazi wari mu bahigwaga(Abatutsi), se umubyara akaba ari Jacques Rolland w’umufaransa.

Kubera itotezwa uyu muryango wakorerwaga kimwe n’abandi Batutsi, mu 1990 baje kuva mu Rwanda bahungira i Burundi, n’aho haje kuba intambara y’abaturuage maze mu 1994 bimukira mu Bufaransa ari naho batuye, ubu afite nyina gusa mu gihe se yitabye Imana muri 2014.

Sonia Rolland yashinze umuryango witwa Maïsha Africa ufasha abana babaye mu buzima bubi barimo n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sonia Rolland yifatanyije n'abanyarwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top