Kwibuka

Ubutumwa perezida wa AJSPOR yageneye abanyamakuru b’imikino

Ubutumwa perezida wa AJSPOR yageneye abanyamakuru b’imikino

Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR), Butoyi Jean yasabye abanyamakuru by’umwihariko ab’imikino kwirinda gukoresha imvugo zikomeretsa ndetse bagafata iya mbere mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Butoyi Jean usanzwe ari umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), abona umunyamakuru nk’ijwi ry’umuturage akwiye gufata iya mbere mu kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Basangirangendo b’abanyamakuru b’imikino, mu rugendo rw’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, turasabwa kwirinda imvugo zisesereza ndetse zikanakomeretsa, nk’ijwi ry’abaturage tukamagana abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994."

Kuva tariki ya 7 Mata u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Butoyi Jean yasabye bagenzi gufata iya mbere barwanya abafite ingengabitekerezo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top