Kwibuka

Uko Bishop Brigitte yambaye ubusa muri Jenoside, yarabitswe ngo azicwe bisegura Habyarimana(VIDEO)

Uko Bishop Brigitte yambaye ubusa muri Jenoside, yarabitswe ngo azicwe bisegura Habyarimana(VIDEO)

Umushumba Mukuru w’Itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (The Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte yahishuye inzira itoroshye yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya yahaye ISIMBi, Bishop Brigitte yavuze ko tariki ya 6 Mata indege y’uwari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal ihanurwa bari batuye muri Gasabo, uwo munsi ntabwo baraye mu rugo.

Bukeye bwaho nibwo bagarutse mu rugo maze se umubyara amubwira gufata barumuna be bagahunga kuko bakuru be(musaza we na bakuru be 2 batari mu rugo iwabo), we asigara aho.

Avuga ko yabafashe bagahungira kuri Kiliziya ya Ruhanga ariko basanga abasirikare bayitwitse ndetse n’abandi benshi barimo bagaruka, barabakurikira berekeza i Rubungo, bageze Mbandazi bahasanze bariyeri ariko yariho umuntu basenganaga agira icyizere ko agiye kumukiza ariko amugeze imbere aramubwira ati“uyu munsi ni umunsi w’Abatutsi mugomba gupfa, Imana yabakuyeho amaboko.”

Haciyeho iminsi yaje gufatwa n’indi bariyeri saa sita z’ijoro yari i Remera abeshya ko ari umuhutu baramuseka cyane, yaje kuvuga umugabo w’umunya – Gisenyi bari baturanye ko ari musaza we biza kumukiza.

Ati“narababwiye ngo ndi umuhutu baranseka cyane, bakamfata intoki bati aya maboko arahinga? Hari umugabo ukomoka i Gisenyi twari duturanye mbabwira ko ari musaza wanjye, baranseka cyane barambwira ngo nizamuke njye kuri bariyeri yari ruguru ngo niho ari abe ari nawe uza kunyica n’aho kuvukana byo ngo ntabwo twaba tuvukana.”

Yarazamutse ageze ruguru kuko hari ni joro saa sita z’ijoro ahita akata ajya kwihisha mu masaka ahantu yamaze iminsi.

Ati“ngeze muri ayo masaka nasanzemo intozi, zarandiye, zirandya umubiri wose uzi kugira ngo intozi zikurye ukuremo n’ikariso utinye kongera kuyambara? Noneho ngira ikibazo ndihishe, imvura irimo kugwa, imyenda yuzuyemo intozi, sindibwinyeganyeze kuko ndi mu masaka nayo arahita anyeganyega bambone, kandi sindi bute ya myenda.”

“Nkuramo imyenda nicara hasi imvura iranyagira, ahasigaye mpiga urutozi ndukuramo, ndagije ndambara bwari bumaze gucya.”

Yaje kuva mu masaka yisanga ari Kimironko hafi n’umuhanda ujya Kibagabaga ahura n’umugore witwa Patricia aramuhururiza undi ariruka ajya mu rutoki aba ari ho yihisha baramubura, yaje kuhava ajya kwihisha mu nzu itarajyamo abantu ahamara iminsi 2 ahava ahura n’umugore se yagiriye neza aramubwira ngo ntiyabona uko amuhisha asaba undi mugabo kumumuhishira, aramuhisha ariko akamubwira ko na we azapfa mu bantu ba nyuma bazica bisegura Habyarimana kuko ataba mu gihugu ari umututsi wenyine.

Ubwo yari yihishe muri urwo rugo hafi na KIE haje kuza umusirikare wo kwa Habyarimana asanga uwamuhishe adahari aramufata ajya kumwica, umuhungu wo muri urwo rugo yahise ajya guhamagara se araza abwira uwo musirikare ko na we ari mu bo babitse bazica nyuma, baramureka agarutse asubiye mu nzu abona abasirikare benshi bahanyura nibwo uwo mugabo yamubwiye ati“bene wanyu batugezemo, bageze hano ruguru hafi ya KIE.”

Yahise amubwira ko agiye kumushyira mu rugo bari baturanye rw’interahamwe ahari habitse abandi benshi bategereje kuzicwa, amushyirayo azi ko agiye gupfana n’abandi ariko nta kamenye ko izo nterahamwe zimaze kumva ko Inkotanyi zahageze zahise zihunga zikabata, agezeyo yasanzeyo abandi bagera nko mu ijana bamubwiye ko bategereje igihe bazicirwa.

Nta mwanya washize agezeyo hahise haza Inkotanyi kubarokora zibakura aho zibajyana kubitaho, zirabavura kubakomeretse.

Bishop Brigitte yanyuze mu nzira ikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top