Uko Tennis yomoye ibikomere bya Umulisa Joselyine yasigiwe n’iyica rubozo yakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umulisa Joselyne washinze umuryango TRCF (Tennis Rwanda Children’s Foundation) yavuze ko ari igitekerezo yagize bitewe n’uburyo umukino wa Tennis wagize uruhare rukomeye mu kumwomora ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umulisa wabaye umukinnyi wa Tennis ukomeye, yashinze umuryango TRCF ugamije guteza imbere no kumenyekanisha umukino wa Tennis cyane cyane mu bakiri bato.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Umulisa yavuze ko ari igitekerezo yagize bitewe n’uburyo umukino wa Tennis wamwomoye ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Tennis njyewe yarankijije, yankijije ibikomere byinshi nasigiwe na Jenoside. Muri ibyo bikomere harimo bibiri yankijije nari mfite ihungabana ridasanzwe ariko kubera gushyira umutima mu kibuga n’agapira, Tennis ubundi dukunda kuyita umukino w’intekerezo kubera ko uba utekereza cyane ibyo uba urimo gukora mu kibuga kuruta ibyo waba ukora hanze.”
“Ubwonko bwa we bwose buragenda bukajya kuri ka gapira, ndagashyira he, ndakagarura nte ugahugira muri icyo gikorwa gusa, ibyo bishobora kugukiza ibibazo byose waba ufite byagize ingaruka ku bwonko cyangwa byo kwihugiraho.”
Yakomeje avuga ko icya kabiri yamukijije ari umugongo yatewe no gufatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ikindi yankijije ni umugongo narwaye naratewe n’ingaruka za Jenoside. Hari ibintu umuntu aba atavugira kuri Camera bidutera imigongo ariko hari abahanga banditse ibitabo babyandikamo mu mateka yose y’u Rwanda aho tugenda turabibona, turabibwirwa kandi n’ikindi n’uwaba afite gushidikanya hari iyica rubozo abagore n’abakobwa bakorerwaga.”
“Hari abananiwe kubikira cyane abari bakiri bato, abari bari kumwe n’abantu babarusha imbaraga, nyuma ya Jenoside rero abantu hafi ya twese twisanze dufite icyo gikomere n’iyo ngaruka ya Jenoside, Tennis yaramfashije rero.”
Yunzemo ko ikindi cyatumye ashinga uyu muryango ari ugufasha igihugu cyamufashije kuko yari impfubyi buri buri ariko igihugu cyaramufashije ariga, arivuza, arakira amera neza akaba yumva wari umwenda agifitiye.
Ikindi kwari ukugira ngo yuse ikivi. Ati “iwacu nta kigwari kigeze giturukayo, numvaga ko ibyo bapfuye muri Jenoside badakoze kuko hari imirimo myinshi hano ku Isi bagombaga gukora barayivutswa, njyewe nari umuntu wo gukomerezaho cyane cyane ko numvaga nkwiye kubahesha ishema, hari ibyo twita mu Kinyarwanda gupfa uhagaze, ntabwo njyewe nigeze nifuza ko napfa mpagaze, numvaga nkwiye guhagarara mu mwanya w’umuryango wanjye kandi nkaba uw’umumaro ku gihugu.”
Umulisa avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abatutsi barenga miliyoni bakicwa mu minsi 100 gusa bitoroshye ko uwayirokotse yakira ibikomere ahubwo agendana nabyo, ikibaho ari ukoroherwa ariko iyo hari ikimukomerekeje biba bibisi.
Ibitekerezo