Kwibuka

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo yo Kwibuka (VIDEO)

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo yo Kwibuka (VIDEO)

Mu gihe u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda zitegura kwinjira mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhanzi Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo yo kwibuka.

Cyusa Ibrahim usanzwe uririmba mu Njyana Gakondo, yashyize hanze indirimbo yo Kwibuka yise ’Amateka’, ni mu gihe ku Cyumweru tariki ya 7 Mata ari bwo hazatangira icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni indirimbo yakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi akaba ari na ho na we yarokokeye.

Ni indirimbo yumvikanamo amateka y’ibyabaye mu rwego rwo gufasha n’abakiri bato kumenya amateka yo u Rwanda rwanyuzemo hato atazavaho yibagirana.

Muri iyi ndirimbo yagaragajemo uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo, ubu umutekano akaba ari wose.

Yasabye kandi Abarokotse gukora cyane bakiteza imbere kuko ari bwo bazaba batsinze uwashakaga kubavutsa ubuzima bazira uko bavutse.

Yabwiye urubyiruko n’abanyarwanda bose muri rusange kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya bivuye inyuma uwo ari we wese ushaka kuzana amacakubiri mu banyarwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse aho mu minsi 100 gusa abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa.

Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo yo Kwibuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top