Kwibuka

Umukinnyi ntiyatinyaga kwita mugenzi we bakinana inyenzi - Kayiranga Jean Baptiste

Umukinnyi ntiyatinyaga kwita mugenzi we bakinana inyenzi - Kayiranga Jean Baptiste

Kayiranga Baptiste wakiniye akanatoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 umukinnyi atatinyaga kwita mugenzi we inyenzi.

Gusa avuga ko mu byamufashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo ko yakinaga ndetse by’umwihariko akaba yari mu ikipe ikomeye.

Jenoside yabaye Kayiranga Jean Baptiste akinira Rayon Sports, mu buhamya bwe yatanze mu minsi yatambutse, yavuze ko mu kibuga wasangaga abakinnyi bitana inyenzi, hakaba kandi n’ivangura rishingiye ku turere mu makipe.

Ati “Mu irangamuntu ho habaga amoko, ariko mu byangombwa by’abakinnyi nta byabagaho kuko ntabyo nabonye, gusa nyine byabaga biri mu mitwe y’abantu. Wasangaga umukinnyi ku giti cye, ashaka umwanya, akazi cyangwa amafaranga cyangwa ashaka kugutsinda, yakwitaga umututsi cyangwa inyenzi bitewe na politiki yariho icyo gihe, akabyuririraho.”

“Icyo gihe umuntu yashoboraga kukwita ati ‘wa nyenzi we’ cyane urugamba rwo kubohora igihugu rwaratangiye. Mu kibuga kumwe mucyocyorana, gusa ntabwo ari ibintu byabaga ari indirimbo. Ntabwo byari ibintu byabaga mu bakinnyi b’ikipe imwe, niba mukina na Etincelles, byanze bikunze wasangaga ibyo bintu biri buze cyane, Nyanza, Rubavu byari ibintu bihanganye, Rayon Sports ikina na Mukungwa cyangwa Flash, ibyo bintu warabyumvaga rwose.”

Kayiranga yakomeje avuga ko ibi bitabuzaga umukino kuba ndetse ukarangira kuko umukinnyi atashoboraga kubwira umusifuzi ko bamwise inyenzi.

Ati “Nahunze ubwo twari tumaze kubona imodoka ipakiye imirambo i Nyakabanda. Umuhungu twabanaga yari afite imodoka, tujya mu bice by’iwabo i Gitarama kuko twumvaga wenda ho hashobora kuba hari amahoro. Twahuye na bariyeri nk’eshatu cyangwa enye ariko dukoresha pasiporo kuko ho nta bwoko bwabagamo, dutanga n’amafaranga.”

“Tugeze za Musambira, banshakiye imodoka kuko nari umukinnyi (wa Rayon Sports), bari bamenye, ni uko nkomeza i Gitarama mpurirayo n’umwe mu bagabo bari mu buyobozi bwa Rayon Sports, na we yarahungiyeyo, tujya i Cyangugu ariko nko mu matariki 10 Gicurasi yantegeye indege, njya muri Tanzania.”

Kayiranga Baptiste yavuze ko Rayon Sports ariyo yamugaruye mu Rwanda mu 1995, imukuye mu Burundi, aho yari yarahamagawe n’umutoza Raoul Shungu wari muri Inter Stars.

Ati “Nagiye mu Burundi ari Raoul umpamagaje, yari afite ikipe bita Inter Stars ikomeye (n’ubu irahari), amaze kumenya ko mpari nsubirayo. Nahamaze nk’amezi atatu, baranamvuza kuko nari naravunitse, Rayon Sports yari irimo kwiyubaka iraza irantwara. Rayon Sports yantwaye inyibye.”

Ku bijyanye n’abakinnyi bakinanaga bazize Jenoside mu 1994, Kayiranga avuga ko yamenye amakuru yabo ubwo yari agarutse mu Rwanda mu 1995, ashavuzwa cyane n’umwe mu bakinnyi bamufashaga muri Rayon Sports witwaga Munyangabo Longin.

Ati “Amakuru y’abapfuye nayamenye ngarutse i Kigali. Mu bo twakinanaga harimo uwitwaga Masaka, ni naho yakomokaga, yaje muri Rayon Sports maze amezi atatu cyangwa atanu nanjye nyigezemo. Hari undi witwa Munyangabo Longin, yakinaga nka Rutahizamu, na we yapfuye muri ibyo bihe, yari umukinnyi mwiza wihuta, yigeze no kujya gukora igeragezwa mu Bubiligi ntibyakunda, yari icyitegererezo cyanjye, yaranyubakaga cyane mu mupira w’amaguru. ”

Abandi bakinnyi uyu mutoza avuga ko atakwibagirwa harimo barumuna ba Tigana wakinaga muri Rayon Sports, barimo Martin na Gaturira ndetse n’umutoza wo muri Mukura Victory Sports witwaga Charles, wamufashaga cyane mu myitozo n’ubwo yari muri imwe mu makipe bari bahanganye, Kunde wo muri Kiyovu Sports n’abandi.

Kayiranga Baptiste ukomoka i Murambi muri Rwamagana, yakiniye ikipe y’abana y’i Gikondo na APE Rugunga, aho nyuma y’imyaka ibiri gusa yahise abengukwa na Rayon Sports.

Ati “Hagati ya 1995 na 1996 nari ngiye kuva muri Rayon Sports njya muri Mukura, ariko ntibyakunda kuko Rayon Sports yahise yongera irangarura. Nshoboza Gérard wayoboraga Rayon Sports yarabimenye, ahita asubiza udufaranga Mukura yari impaye. Mu 1996 nagiye muri Tunisia nkinira Avenue Sportif de la Marsa imyaka ibiri, ngaruka muri Rayon Sports. ”

Nyuma yo guhagarika gukina mu 2000, yabaye umutoza wungirije Buuni Safari ‘Brésilien’ na Raoul Shungu mbere y’uko akora amahugurwa y’ubutoza mu Budage, aho yavuye agaruka muri Rayon Sports yahesheje igikombe cya shampiyona nk’umutoza mukuru mu 2005.

Yatoje kandi AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pépinière FC, Amavubi makuru, U-20, Amavubi y’abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.

Kayiranga Jean Baptiste ni izina rizwi cyane muri ruhago, nawe yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kenneth
    Ku wa 4-07-2023

    Andika Igitekerezo Hano Urwanda nirutita kubakinnyi bibihe nka ba batista kayiranga amavubi ntayo

  • Kenneth
    Ku wa 4-07-2023

    Andika Igitekerezo Hano Urwanda nirutita kubakinnyi bibihe nka ba batista kayiranga amavubi ntayo

IZASOMWE CYANE

To Top