Siporo

Kwinjira mu Mavubi bisaba gukomanga - Constantine wifuza kubona Shampiyona ikinwa n’Abanyarwanda gusa

Kwinjira mu Mavubi bisaba gukomanga - Constantine wifuza kubona Shampiyona ikinwa n’Abanyarwanda gusa

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko utamenya ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikinamo Abanyarwanda aho abanyamahanga bahawe intebe bikaba binagira ingaruka ku ikipe y’igihugu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yanagarutse ku ikipe y’Igihugu Amavubi irimo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 u Rwanda ruzakina na Liberia na Cape Verde muri uku kwezi.

Yavuze ko nta kipe n’imwe batinya, ubu arajwe ishinga no gutsinda iyi mikino.

Ati "Twubaha buri umwe ariko nta we dutinya. Tugiye guhura na Liberia, nyuma twitegure Cape Verde ni mu gihe mu Gushyingo tuzitegura Mali. Aka kanya icyinshishikaje ni ugutsinda Liberia."

Yakomeje avuga ku bakinnyi bahamagawe aho ngo buri wese aba yifuza ko umukinnyi we yahamagarwa, gusa ngo imiryango ntifuze ariko kwinjira bisaba gukomanga.

Ati "Buri umwe wese aba afite ibitekerezo bye, umwe arashaka uyu undi agashaka uyu, ntabwo uri mu nkweto zanjye ntabwo uzi ibyo nzi. Ubu tugomba kwibanda ku bakinnyi dufite hano, tuzakomeza gushaka abandi bandi bakinnyi kuko umuryango mu Mavubi ntabwo ufunze ariko kwinjira bisaba gukomanga."

Stephen Constantine abona umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda ari munini aho ku giti cye yifuza kubona ikinwa n’abanyarwanda gusa.

Ati "Ndashaka kujya kureba imikino ya Shampiyona nkabona 11 b’abanyarwanda bahanganye na 11 b’abanyarwanda kuri ubu njya kureba imikino nkabona 8 b’abanyamahanga na 3 b’abanyarwanda kandi abanyamahanga si beza kurusha abanyarwanda, bamwe muri bo si bose, niko mbibona."

Yanatanze igitekerezo ko byibuze muri 11 hakagombye kujyamo abakinnyi 3 bari munsi y’imyaka 21.

Ati "Dukeneye gushyira abakinnyi 3 bari munsi y’imyaka 21 muri 11. Kuri njye byakabaye itegeko. Dukeneye guteza impano zacu imbere. Hagomba kubaho abatarengeje imyaka 15, 17 n’amakipe y’abato."

Mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, tariki ya 25 Nzeri 2026 u Rwanda ruzakira Liberia ni mu gihe tariki ya 29 Nzeri 2026 bazasura Cape Verde.

Stephen Constantine ntiyumva ukuntu umubare w'abanyamahanga ari munini muri Shampiyona y'u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top