Kwizera Olivier wavugwaga muri Rayon Sports yamaze gusinya muri Afurika y’Epfo
Umunyezamu mpuzamahanga w’umunyarwanda wari umaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Free State Stars, Kwizera Olivier yamaze gusinyira ikipe ya Bloemfotein Celtic na yo yo muri Afurika y’ Epfo, ni mu gihe byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports.
Muri Gashyantare 2019 ni bwo uyu musore yatandukanye na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo asigaje amasezerano y’amezi atandatu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Olivier Kwizera yavuze ko byarangiye yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bloemfotein Celtic ibarizwa mu mujyi wa Bloemfotein mu birometero 397 uvuye mu mujyi wa Johnsberg.
Uyu munyezamu yafashe ifoto y’ikirango cy’iyi kipe agishyira kuri Instagram ye agiherekeresha amagambo y’ikizulu avuga ngo "phuna sele sele siwelele" mu kinyarwanda bivuze ngo "byarangiye, byarangiye." Bivugwa ko yasinyiye imyaka 2.
Olivier Kwizera yinjiye muri Free State Stars muri 2017 avuye mu ikipe ya Bugesera FC, yanakiniye kandi APR FC, ubu akaba ari umunyezamu wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Mu magambo y’Ikizulu ati"byararangiye, byarangiye"
)
Ibitekerezo