Siporo

Manishimwe Djabel wari wumvikanye na Gor Mahia yamaze gusinyira APR FC

Manishimwe Djabel wari wumvikanye na Gor Mahia yamaze gusinyira APR FC

Ku munsi w’ejo ni bwo inkuru y’uko Manishimwe Djabel wari umukinnyi wa Rayon Sports yamenyekenye ko yamaze kumugurisha muri Gor Mahia ya Kenya, na yo ikaba yamaze ku mutanga muri APR FC.

Ibihumbi 30 by’amadorari y’Amerika ni yo uyu musore yatanzweho na Gor Mahia.

Bitunguranye ubwo APR FC yasubukuraga imyitozo kuri uyu wa Mbere yitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup, uyu mukinnyi yagaragaye mu myitozo y’iyi kipe yabereye Kicukiro na we ari mu bakinnyi bashya iyi kipe izitabaza mu mwaka w’imikino.

Amakuru agera ku kinyamakuru Isimbi yemeza ko n’ubundi uyu mukinnyi yaguzwe na APR FC ariko ikabinyuza muri Gor Mahia kubera ko amasezerano ye muri Rayon Sports atamwemereraga kugira ikipe yo mu Rwanda asinyira.

Bivugwa ko APR FC yumvikanye na Gor Mahia ko yabasha ikamera nkaho ari yo yaguze uyu musore ariko ari APR FC ubundi bakamera nkaho bamutije APR FC.

Manishimwe Djabel yerekeje muri APR FC bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka 2, ni nyuma y’imyaka 5 akinira Rayon Sports.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Shumbusho
    Ku wa 1-07-2019

    Andika Igitekerezo Hano
    Muri aba umbabaje kandi wari ukenewe ni Ange naho abandi twarabarekuye mbatuye insigamigani yitwa yagiye kwa Ngara bayisome

IZASOMWE CYANE

To Top