Imyidagaduro
Marshall Mampa yavuye muri Gereza nyuma y’imyaka ine afunzwe
Yanditswe na
Ku wa || 1543
Umuraperi Mugabo Jean Paul wamenyekanye nka Marshall Mampa yavuye muri Gereza nyuma y’imyaka 4 aho yari afungiwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi nka Mugo.
Tariki ya 20 Mutarama 2018 nibwo Marshall Mampa yafashwe, nyuma yaje kubarunishwa ahamwa n’iki cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo.
Uyu muraperi yaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi akatirwa imyaka 4.
Marshall Mampa nyuma yo gusoza igihano cye yari yakatiwe n’Urukiko akaba yarekuwe yatashye.
Marshall Mampa yakunzwe mu ndirimbo zuzuye amagambo akarishye harimo ‘‘Irimbi ry’abazima’’, ‘‘Umuhanda’’, ‘‘Ibyanjye ndabizi’’, “Ukuri” n’izindi.
Marshall Mampa yarekuwe

Ibitekerezo