Umunyezamu wa Rayon Sports, Mazimpaka Andre yahawe iminsi 5 ari hanze y’ikibuga bitewe n’imvune yakuye ku mukino wa Sunrise.
Ni imvune uyu musore yagize ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019, akaba yarayikuye ku mukino w’umunsi wa 6 bahuyemo na Sunrise i Nyagatare.
Uyu musore utari mu mwiherero w’abakinnyi bagomba gukina umunsi wa 6 wa shampiyona, mu mgambo make yabwiye ISIMBI ko byatewe n’imvune y’ikirenge cy’iburyo yakuye kuri uyu mukino warangiye bawutakaje ku bitego 2-1, abaganga bakaba bamuhaye iminsi 5.
Yagize ati"akaguru kameze nabi cyane, bampaye iminsi 5 ntakora imyitozo, ntabwo natsikiye ahubwo umukinnyi yaragakubise."
Rayon Sports ikaba igiye gukina umukino w’umunsi wa 7 na Etincelles uyu munsi itamufite, ariko ikaba yagaruye Kimenyi Yves utarakinnye umukino wa Sunrise kubera imvune y’umugongo.
Mazimpaka Andre ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rufite, yafashije ikipe ye ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize w’imikino aho yamaze imikino 13 atarinjizwa igitego.

Ibitekerezo