Menya ubuzima bugoye Jules Sentore yavukiyemo burimo kurokoka impanuka
Umuhanzi Jules Sentore umenyerewe cyane mu ndirimbo za Kinyarwanda mu njyana za gakondo, yavukiye mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka w’1989 hari nyuma y’uko se yari amaze kwitaba Imana azize impanuka agasiga nyina amutwite afite inda y’amezi atatu.
Nyuma yo kuvuka, Jules Sentore yakuze abaza mama we aho se aba maze arabimusobanurira byose.
Jules yaje kujya kurererwa kwa Sekuru ari we Sentore Athanse, ari na ho yakuriye mbere y’uko bakagaruka mu Rwanda.
Amashuri abanza yayize kuri EP Kacyiru, naho ayisumbuye ayarangiriza mu ishuri rya Academy Solidality mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG).
Abajijwe ighe yiyumvisemo impano yo kuririmba, Jules Sentore yabisobanuye muri aya magambo:
“Ubundi mu muryango wacu habamo impano ebyiri, uvutse atazi kuririmba aba azi kubyina; mu gihe rero nari mfite imyaka itanu ni bwo natangiye kwiga kubyina no kwivuga bya kinyarwanda, dukomeza kujya dutarama mu rugo bikagenda neza n’uko nyuma niga kuvuza inanga no kuyibwira (kuririmbi ucuranga inanga).”
Si ibyo gusa kandi kuko inganzo ya Jules Sentore yayikomereje mu rusengero ari na ho yakuye umuhamagaro wo kwinjira mu buhanzi ku buryo bweruye.
Yagize ati: “Nyuma yo kwiga kwivuga no kubyina nakunze kujya mu rusengero aho nari ndi mu itsinda ryitwaga ‘singiza’ ribyina rikanaririmba, ibyo byanteye imbaraga zo gutangira guhanga indirimbo zihimbaza Imana, ariko nza gusanga ko ntazikora zonyine maze nyoboka inzira yo gukora n’izindi ndirimbo zisanzwe za Kinyarwanda mu rwego rwo gushyigikira no gukomeza umuco nyarwanda hamwe no guteza imbere injyana nyarwanda za gakondo.”
Abantu bakunze gutekereza ko abahanzi benshi baba barishwe n’ibiyobyabwenge, bitandukanye na Jules Sentore we si ko abibona kuko biterwa na kamere muntu kuko we ni umukirisito ukunda gusenga kandi icyo ashishikariza abantu bose ni uko igikenewe mu gusenga atari idini umuntu asengeramo ahubwo ari ukumenya ubusabane umuntu agirana n’Imana no kwemera ko Imana yamuremye akayereka ibibazo bye byose.
Reba hano ikiganiro na Jules Sentore
)
Ibitekerezo
R250
Ku wa 19-06-2019Dear Sabin and the Isimbi Team,
I think it is time mwatangira gukora ibiganiro byanyu cyane videos muzindi sectors z’ubuzima aho guhora muri recylinga inkuru. Simwe gusa mvugiye ibi kuko usanga ama vlogs yo se mu Rwanda ari kugenda akora reclying. Urugero niba atari babakobwa bagashize, ni IGIPUSIPUSI or ni aba so called"stars". Yego nibyo bituma mubona clicks ariko urebye imbere usanga bitazahora cyane cyereka ari ikinamico muri mo mu ma seris. Njyewe nakunze gukurikira inkuru zawe since longtime even when you were at IGIHE.COM and I like your drive. Muri ikigihe 4th industrial revolution iriguhindura ibintu, game has changed, and it is indeed time to be one step ahead of your competitors. Urebye ibiri gukorwa muri youtube business kuva mu Rwanda, ubanza abantu baryoshya inkuru barabuze!
Therefore, mushyizemo nkaba intellects bakatuganiriza kuri parcours y’ubuzima bwabo, izindi sectors like abitejembere mubucuruzi, abahanga muri sectors zitandukanye, abakorera Leta, etc.Hari benshi byakubaka da For example ugiranye ikiganiro nka minister ukamubaza parcours ya life ye wagirango akazi ntikaba kakozwe?
Diversity muri coverage ni ikintu kiza kandi uzabigerageze ukore inkuru ebyeri for exanple, imwe, yawe wapanze indi kuri izi sectors uzi postinge (posting) rimwe uzasanga nta difference nini izaba irimo in terms of views.
Murakoze Murakarama
R