Imyidagaduro

Mike Karangwa na Claude Kabengera bagarutse mu itangazamakuri bahurira kuri Radio imwe

Mike Karangwa na Claude Kabengera bagarutse mu itangazamakuri bahurira kuri Radio imwe

Abanyamakuru babiri banditse izina mu gisata cy’imyidagaduro, Mike Karangwa na Claude Kabengera nyuma y’igihe batumvikana kuri Radio bagiye kongera guhurira kuri Radio imwe ya B&B FM(UMWEZI), igiye gutangira kumvikana mu Rwanda mu minsi ya vuba.

Aba banyamakuru bakoranye ku maradiyo atandukanye, bakunzwe cyane mu kiganiro cya Ten to Night kuri Radio10 nyuma kiza no kujya kinyura no kuri TV10.

Nyuma y’igihe batumvikana mu maradiyo nk’abanyamakuru aho bari baragiye mu y’indi mirimo, aba bagabo bombi bagarukanye ikiganiro cya K&K Show kizajya gitambuka kuri B&B FM(UMWEZI) buri Cyumweru.

Iyi K&K Show, amakuru avuga ko ari amazina y’aba bagabo (Kabengera na Karangwa).

Radio B&B FM (UMWEZI) izajya yumvikanira kuri 99.5, biteganyijwe ko izatangira kumvikana mu gihugu mu mpera z’iki cyumweru.

Ikiganiro cya bo kizajya kiba ku Cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Maniragena Emilien
    Ku wa 19-06-2020

    Yebana mukomere bavandimwe dukunda cyane kd turi benshi, nifuzaga ko natwe iburasirazuba especially Nyagatare twajya dukurikira B

IZASOMWE CYANE

To Top