Imyidagaduro

Miss Akiwacu Colombe yasutse hasi agahinda amaranye imyaka 3

Miss Akiwacu Colombe yasutse hasi agahinda amaranye imyaka 3

Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2014, yagaragaje agahinda yatewe no kuba yaribwe ubwo yari yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2016.

Miss Akiwacu Colombe ni wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2016.

Uyu mukobwa ubwo yari muri iri rushwanwa inkuru yibukwa ni uko ari we munyarwandakazi wa mbere watinyutse kwambara bikini ndetse biteza impaka nyinshi batumva ukuntu umunyarwandakazi yatinyuka kwambara bikini ku karubanda kuko ngo bihabanye n’umuco nyarwanda.

Iki gihe ntiyaje guhirwa kuko uretse kuza mu bakobwa 25 ba mbere nta kindi gihembo yakuyeyo, byatumye byandikwa ko yatshye amara masa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Colombe yagaragaje agahinda atewe no kuba yaribwe muri Miss Suprantional ikamba rigahabwa undi mu gihe na Miss Suprantional ku mbuga nkoranyambaga zayo bamwita ko ari we Miss Supranational Africa 2016 kandi ikamba ryarahawe uwo muri Mauritius.

Yagize ati“ Ngaragara nka Miss Supranational Africa 2016 ku miyoboro y’iri rushanwa ku mbuga nkoranyambaga ariko ikamba ryahawe undi muntu! Bisobanuye ko u Rwanda rutigeze ruhabwa ikamba twari dukwiriye? Ntabwo ari uguhangana, nizere ko ubutaha tuzabona icyo dukwiriye.”

Ku miyoboro itandukanye ya Miss Supranational yagiye igaragaza ko Miss Akiwacu Colombe ari we Miss Supranational Africa 2016 nyamara uyu mukobwa nta kamba yigeze yambikwa.

Colombe wavugaga kubyo bashyizeho muri 2018 agahitamo kubivagaho uyu munsi, ngo kwari ukugira ngo bisubireho noneho ubutaha bazakoreshe ukuri ntihazagire undi umunyarwanda uryamirwa nk’uko byamubayeho.

Ibi yari yarahisemo kubiceceka abimaranye imyaka irenga 3, ariko abishyize hanze nyuma y’igihe gito ubwo Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2019 ubwo yavagayo yatangaje ko ashobora kuba yaribwe.

Miss Supranational 2016 yegukanywe ikamba n’umuhindekazi, Srinidhi Shetty, ni mu gihe Miss Supranational Africa 2016 ryahawe umukobwa wo muri Mauritius witwa Ambika Callychurn.

Akiwacu Colombe yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2016
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Lili kimu
    Ku wa 23-01-2020

    Niyihangane ibyo ntibizashira kuko uko bukeya nuko bwije bigenda byiyongera rwose ahubwo ababishinzwe nukuzaganira nabo nubwo numva babigize umuco pe

IZASOMWE CYANE

To Top