Miss Bahati Grace yavuze urwibutso yasigaranye ubwo yari atwite imfura ye
Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grace ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko inda y’imfura ye yari agatangaza kuri we ndetse ko urwibutso yasigaranye kuri yo ari amafoto yafashe mbere y’iminsi 3 ngo yibaruke.
Bahati Grace muri 2012 ni bwo yibarutse imfura ye y’umuhungu akaba ari na we mwana afite kugeza ubu, yitwa Ethan Bahati.
Abinyujije kuri Instagram ubwo yaganiraga na Dady de Maximo, Bahati yavuze ko n’ubwo byaje bimutunguye bitigeze bimugora cyane ngo yumve ko birangiye ahubwo yabyakiriye ndetse akaba avuga ko hari urwibutso rwiza yasigaranye azahora yibukira kuri iyi nda yaratwite.
Yagize ati“ikintu mfite nk’urwibubutso ni amafoto nifotoye mbere y’iminsi 3 ngo mbyare, mubyukuri byaranshimishije ni rwo rwibutso rwiza nasigaranye, n’ubu ndayareba nkishima uburyo Imana igenda ihindura umuntu, umwana akiri mu nda kugeza avutse.”
Nyuma yo kubyara avuga ko yagowe no kuba yari mu nzu wenyine nta bushobozi buhamabaye afite kandi atarashakaga ko umwana we azabaho nabi.
Yagize ati“ikintu cya mbere cyangoye ni ukuba mfite umwana ndi mu nzu njyenyine, ndi kumwe n’umwana, ariko muri icyo gihe ni bwo nishatsemo ibisubizo kugira ngo umwana wanjye atazagira icyo abura, ngerageza gukora cyane ariko ndashima Imana ko byaje kunkundira.”
Bahati Grace yarangije Kaminuza umwaka ushize wa 2009 aho yize ubuganga muri kamuniza ya Mercy University, akaba yarahisemo kuba inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo.

Ibitekerezo