Miss Ingabire Habibah wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational World 2018, agiye gukora ubukwe mu mpera z’iki cyumweru.
Uyu mukobwa wanitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ariko ntabashe kwegukana ikamba, ubu ari mu myiteguro y’ubukwe.
Amakuru avuga ko gusaba no gukwa bizaba tariki ya 21 Nzeri 2019 mu Mujyi wa Kigali i Kagugu, ni mu gihe indi mihango izaba mu kwezi gutaha.
Habibah yumvikanye cyane mu itangazamakuru ubwo yajyaga ku mbuga nkoranyambaga agatuka Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka gahitamo abakobwa bagomba kwitabira irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2017 mu Mujyi wa Kigali, aho yamushinje kumurenganya.
Habibah agiye gukora ubukwe
Habibah(hagati) yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational World 2018

Ibitekerezo
Mugenzijoseph
Ku wa 19-09-2019Murakoze kudukorera ibyiza nkinyo tuyitegereje turibenci
Mugenzijoseph
Ku wa 19-09-2019Murakoze kudukorera ibyiza nkinyo tuyitegereje turibenci