Imyidagaduro

Miss Mutoniwase Marlenne yimukiye muri Amerika

Miss Mutoniwase Marlenne yimukiye muri Amerika

Mutoniwase Marlenne wabaye Miss Heritage Rwanda 2014 yamaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze abavandimwe be n’umuryango we muri rusange.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, yanabaye igosonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014 ubwo ikamba ryegukanwaga na Akiwacu Colombe.

Mutoniwase Marlenne yari amaze igihe ari umukozi wa RwandAir. Mu cyumweru gishize ni bwo yafashe indege asanga umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho abenshi mu bo bavukana basigaye baba.

Akigera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yagiye asura bamwe muri ba Nyampinga b’u Rwanda baba muri iki gihugu barimo Kayibanda Mutesi Aurore, Miss Rwanda 2012 n’abandi.

Yamaze guhura na se utuye muri Portland, muri Maine
yamaze kugera muri Amerika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top