Miss Muvunyi Tania ukundana na Rwabugiri Umar yerekeje muri Nigeria
Miss Muvunyi Tania ukundana n’umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabugiri Umar, yerekeje muri Nigeria aho agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar 2019.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo yahagurutse mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, akaba agiye avuga ko yifitiye icyizere.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 4, rizitabirwa n’abakobwa bagera kuri 30 baturutse mu bihugu binyuranye by’Afurika.
Ni irushanwa ryari riteganyijwe gutangira tariki ya 15 Ukuboza ariko habaho ikibazo cy’ibyangombwa ku bakobwa bagomba kuryitabira, biteganyijwe ko rizasozwa tariki ya 27 Ukuboza 2017.
Dorcas Kasinde ukomoka muri DR Congo niwe ufite ikamba ry’umwaka ushize aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Irebe Natacha.
Iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Calabar wo muri leta ya Cross River, uzegukana ikamba azahabwa imodoka ndetse n’ibihumbi 50 by’amadorali.

Ibitekerezo