Imyidagaduro

Miss Sonia Rolland mu nzira ziza mu Rwanda

Miss Sonia Rolland mu nzira ziza mu Rwanda

Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Uwitonze Sonia Rolland ukomoka mu Rwanda ari mu nzira ziza mu Rwanda aho azaba ari kumwe n’itsinda ry’abantu bazaherekeza Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu ruzinduko azagirira mu Rwanda mur iki cyumweru.

Sonia Rolland uvuka ku munyarwandakazi na se w’umufaransa, azaba ari kumwe n’abantu bazaherekeza Emmanuel Macron mu ruzinduko rw’iminsi 2 azagirira mu Rwanda nk’uko ikinyamakuru Le Journal du Dimanche cyabitanagje.

Sonia Rolland yavutse kuri Landrada w’Umunyarwandakazi wari mu bahigwaga(Abatutsi), se umubyara akaba ari Jacques Rolland w’umufaransa.

Kubera itotezwa uyu muryango wakorerwaga kimwe n’abandi Batutsi, mu 1990 baje kuva mu Rwanda bahungira i Burundi, n’aho haje kuba intambara y’abaturuage maze mu 1994 bimukira mu Bufaransa ari naho batuye, ubu afite nyina gusa mu gihe se yitabye Imana muri 2014.

Sonia Rolland yashinze umuryango witwa Maïsha Africa ufasha abana babaye mu buzima bubi barimo n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba ari nayo mpamvu Macron yahisemo ko azamuherekeza bitewe n’amateka afitanye n’u Rwanda n’u Bufaransa.

Uru ruzinduko rukaba ruteganyijwe tariki ya 27 na 28 Gicurasi 2021 aho ruzaba rugamije kunga umubano w’ibihugu byombi nyuma y’uko wajemo agatotsi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bitewe n’uruhare rw’u Bufaransa muri iyi Jenoside.

Uretse Rolland kandi azaherekezwa n’umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga usanzwe utuye mu Bufaransa na Annick Kayitesi-Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sonia Rolland ategerejwe i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top