Miss Uwase Vanessa yagereranyije abagabo n’inyamaswa, abuza abagore kwibonekeza
Miss Uwase Raissa Vanessa yagereranyije abagabo nk’inyamaswa asaba ababyeyi kwigisha abakobwa babo kuzirinda.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Raissa yavuze ko ubu ikintu umubyeyi yakora akarinda umwana we w’umukobwa ari ukumwigisha kwirwanaho.
Ati "Niba ufite umukobwa muri iyi Si yuzuyemo ibibazo, ikintu ushobora gukora kugira ngo umurinde ni ukumwigisha kwirinda no kwirwanaho akiri muto. Mujyane mu myitozo njyarugamba, ubwoko bwose bwaba bushoboka.”
Yakomeje avuga ko nta rimwe umwana w’umukobwa aba afite umutekano ari iruhande rw’umugabo niyo yaba ari umuvandimwe we.
Ati "Ntabwo aba afite umutekano igihe ari hafi y’umugabo, yaba umuvandimwe we, se, nyirarume, mubyara we, inshuti y’umuryango cyangwa undi muntu uwo ari we wese. Umugabo ni umugabo, kandi aba afite imiterere itandukanye n’iy’umugore. Umunsi nk’umugore uzabishyira mu mutwe, ni bwo uzashobora kurinda abakobwa bawe.”
Yasabye ababyeyi kwigisha abana babo kwirinda inyamaswa ari zo bagabo.
Ati "Twigishe abakobwa bacu uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho kuri izo nyamaswa.”
"Mujyane mu myitozo njyarugamba! Twigishe abakobwa bacu uburyo bwo kwirwanaho no kwirinda, kugira ngo bashobore guhangana n’abagabo igihe bibaye ngombwa.”
Yahise anasohora ubundi butumwa avuga ko umukobwa uri buze akagerageza kuvuganira abagabo ari bube yibonekeza kuko we azi neza ko ibyo avuga benshi byabananiye ahubwo yemeye kubabera ibitambo.

Ibitekerezo