Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yahishuye ko ku munsi w’ejo aba yariyahuye ariko aza kubireka bitewe n’umuvandimwe we ndetse na nyina yanze gutera agahinda.
Ku mugoroba w’ejo hashize yashyize ubutumwa kuri Instagram Story na WhatsApp Status bwatunguye benshi mu bamukurikira ndetse bunabatera impungenge.
Uyu mukobwa yavuze ko arambiwe ndetse ko iyo aza kuba adashaka gutera nyina agahinda na murumuna we aba yiyahuye.
Yagize ati“Iyo bitaza kuba ku bwa mama na murumuna wanjye, mba niyahuye uyu mugoroba. Ndarambiwe kandi biranandwaza! Sinkishoboye kwihanganira iyi si. Iyo nza kuba ntashaka kubabaza mama n’umuvandimwe wanjye, mba nagiye uyu munsi kuko ndarambiwe kandi sinkishoboye kubyihanganira.”
Amakuru avuga ko impamvu yashakaga kwiyahura ari uko yananiwe kwakira gutandukana n’umukunzi we, Putin Kabaku, umuherwe ukomoka muri DR Congo, ni nyuma yo kumwambika impeta muri 2019 amusaba ko yazamubera umugore.
Urukundo rwaba bombi rwajemo agatotsi ndetse mu minsi ishize Vanessa yagiye kubonana n’uyu muherwe Dar es Salaam azi ko bagiye kubikemura ariko yatunguwe no gusanga undi yaramaze kumwikuramo.
Mu minsi ishize ni bwo hagiye hanze amajwi y’umukobwa w’inshuti ya Vanessa avugana na mugenzi we w’insuti yabo amushinja ko yatwaye umugabo wa Vanessa amusaba ko yamureka kuko Putin Kabalu yamaze kwambika impeta Vanessa bitegura no ku rushinga. Amakuru avuga ko uyu mukobwa ari we ntandaro yo gutandukana kwa Vanessa ba Putin.

Ibitekerezo
Niyibizi valence
Ku wa 19-03-2023Kabisi nabo an ashimishije ameze ngumukechuru kabisa
Yves
Ku wa 12-09-2020Bibaho mubuzima
Sibomana
Ku wa 11-09-2020Vanessa gose yabigizemo ubujiji bukabije aba yaragiye kwa MAKUZA akabikoraruzungu.

Habumugisha Theobb
Ku wa 11-09-2020Ndikumva ibya, Vanessa bikomeye peeee, ndinkawe nakishakira undi mukunzi
Claudine
Ku wa 10-09-2020Good evening,
Ndashimira Vanessa ko yagaruye umutima ntiyiyahure,ariko akwiye no gutekereza byagutse akareba kure akarenza amaso maman we na sister we agatekerereza neza ubuzima bwe n’umusanzu agomba gutanga ku gihugu cyacu mu gihe bakiriho,akamenya ko kubaho ari gift from above for every single day.Putin yagenda Vanessa agasigara hakaza undi akamusimbura.
Murabizi ko kwiyahura ari ubugwari bisuga agahinda n’amateka mabi,
Murakoze Isimbi T.V
Ndabakunda.

Bijoux
Ku wa 10-09-2020Njyewe nakugira inama Vanessa yokwiyakira umuntu abura ise ntabura sebuja rero niba umuntu mutavukanye yakwanga ntibisobanuye ko ufata imyanzuro yokwiyahura kuko ntacyo waba umufashije haranira kubaho kdi neza byibuze azunve ko uramahoro uri mwiza uzabona undi mugabo umurenze kdi uzagukunda humura ibyiza birimbere wikwica ibitekeeezo byawe uracyari muto kdi wihemukira mama wawe ndetse numuvandimwe wawe nkuko wabivuze uri mwisi ugomba kubona ibikubabaza kdi byakire rwose ndagusabye

Salvator
Ku wa 10-09-2020Hhhhh yaragiye kuba nku wagiye M peace plaza koko!!! Ntibikwiye kubabara bibaho gusa sibyiza kwiyambura ubuzima umuntu araza akagenda ubuzima bugakomeza "Vanessa nahumure azabona undi ariko atiyahuye rwose
Umukunzi Eruase
Ku wa 10-09-2020Njye ndatekereza umuntu atagakwiye kuba intandaro yurukundo rwabo ahubwo uwo putin niwe wagakwiye guhitamo byeruye aho kubagonganyisha
Abatesi
Ku wa 10-09-2020Ihangane dia ibyobibaho ahubwogerageza wihangane God’s in control just wait amoment

Theogene
Ku wa 10-09-2020Kwihangana gutera kunesha umwanzuro wafashe wokubireka uwukomeze uzabona undi mwiza wifuza imana ikomeze kukurinda

Nt.
Ku wa 10-09-2020Ark amakuru mutangaza muyakura he?
Muricara mukarota ikinyoma kirenereye nkiki ukifata ukacyandikaho ugikwirakwiza mu bantu bigeze aha?
Wafashe uwo mwanya umara wandikamo ibi binyoma byawe ukawukoresha uzenguruka igihugu basi unatubwira imibare yabanduye Covid19?
Ukifata koko ukabeshya bigeze aha?
Nta hazaza iri tangazamakuru rifite igihe cyose rikigendera ku nzozi z’ abarikora aho kuge dera ku kuri kw’ inkuru ziri mu Gihugu cg se no hanze.
Muradusebya nukuri pe.
Ernest
Ku wa 9-09-2020Am sory basi.ihangane uzabona undi unagukunda kumurusha.ntuzabikore p ntakwijyinz kand ntiwaba uteye agahinda family gusa natwebyatubabaz cyan ntuzabikore murakoz mbifurije kuzajyira week end nziz kuri woe na family yawe .MURAKOZE..
Toto
Ku wa 9-09-2020Ibyo byose ni ingaruka za bamwe mu bakobwa birukira abagabo bafite cash.
ubwo ngo kuko wagiye mu ba miss ntabwo watuza ngo urongorwe n’umunyarwanda usanzwe,ngo mpaka umuherwe.
Mbese ubu wumva warabaye nka Jennifer Lopez cyangwa Shakira.
Ushatse watuza,ubwo bwiza uratana nyuma y’iminsi micye uba wabaye umuntu usanzwe umugabo wawe akaguta akajya gushaka abandi.
Mujye mucisha macye nibwo muzaba kuri iyi si

-xxxx-
Ku wa 9-09-2020Yarahaze
Yyyy
Ku wa 9-09-2020Uzabeshye abahinde ntawujya kwiyahura ngo abivuge.
M Chris fils
Ku wa 9-09-2020Iyo abikora se yabwiwe Niki ko abo avuga bari kubabara umuntu uhaze akina nisahane Sha avuka se yigeze abwirwako umugabo wamahitamo ye aruwo? Kuki barengwa nabi ese ko mwirirwa muvuga ngo dutange amakur kugihe dukumire ibyaha bitarakorwa nkuwo ko yigaragaje bamufunzemo nibura