Imyidagaduro

Mu magambo yuje imitoma n’amarangamutima, Meddy yatakagije umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye

Mu magambo yuje imitoma n’amarangamutima, Meddy yatakagije umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye

Umunsi ku munsi, urukundo rwa Ngabo Medard [Meddy] na Sosena Aseffa[Mimi], rugenda rufata indi ntera, kuri iyi nshuro Meddy yifurije isabukuru nziza umukunzi we amwibutsa ko ari uwa gaciro ku buzima bwe ndetse afite umwanya wihariye mu mutima we.

Meddy na Mimi bagiye kuzuza imyaka 2 bahishuye ko bakundana, muri Mutarama nibwo Meddy yazanye uyu mukobwa mu Rwanda aje kuririmba mu gitaramo cya East African Party anahishura ko bakundana.

Nyuma y’aho bagiye bakomeza guterana imitoma ku mbuga nkoranyamabaga ubona ko baryohewe n’urukundo rwabo.

Ni kenshi Mimi yagiye agaragaza ko atewe ishema no kuba ari mu rukundo n’uyu muhanzi w’umunyarwanda wigaruriye imitima ya benshi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yifurije umukunzi we isabukuru nziza aho yamubwiye ko afite umwanya ukomeye mu buzima bwe.

Yagize ati"Isabukuru nziza rukundo! Uri umunyamutima mwiza. Umutima utagira uko usa, unkoraho mu buryo bunejeje, inshuti yanjye magara […] Uyu munsi ni uwawe rukundo. Ndakwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo ndetse n’ubuzima buzima.”

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Nyuma y’aho Meddy yagiye yirinda kugaragaza ko ari mu rukundo kugeza tariki ya 1 Mutarama 2019 ubwo yamwerekanaga mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo.

Ubwo Meddy yerekanaga umukunzi we i Kigali
Mimi umukunzi wa Meddy
Aba bombo bari mu munyenga w'urukundo
Urukundo ni rwose
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top