Mu muhango witabiriwe n’ibyamamare, Nana Nadine yakoze ubukwe (AMAFOTO)
Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Iradukunda Nadine, wamamaye muri Sinema nka Nana Nadine, yakoze ubukwe n’umukunzi we, Gafenge Fred.
Ni ubukwe bwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026.
Ni ubukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa muri Jalia Hall&Garden aho witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.
Aba barimo Tessy, Madederi, Bahavu Uwase Tracy na Seburikoko.
Hari kandi DJ Diddyman na Mutoni Saranda Oliva, uzwi nka Saranda Poetess, usanzwe ari mushiki wa Gafenge Fred.
Massamba Intore akaba ari waje gusohora umugeni, aho yaje gususurutsa abitabiriye uyu muhango wari ubereye ijisho.
Nyuma yo gusaba no gukwa bakaba baje gusezerana imbere y’Imana maze birangiye abatumiwe bakirirwa muri Jalia Garden.
Bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 29 Ukwakira 2026 basezeranye imbere y’amategeko.
Ni mu gihe tariki ya 15 Nyakanga 2026 ari bwo Nana Nadine yambitswe impeta ya Fiançailles n’umusore bamaze igihe bakundana biyemeza kuzabana akaramata.
Nana Nadine ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda. By’umwihariko, yakunzwe muri filime zirimo City Maid, Maya, Hurts Harder n’izindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho kwamamara.
Mu mezi ashize, Nana Nadine, wari umaze kuzamura izina rye muri sinema y’u Rwanda, yatangiye gukora filime ye bwite yise Stain.

Ibitekerezo