Imyidagaduro

Mugisha Gilbert yavuze ku makuru yo gushwana n’umugore we

Mugisha Gilbert yavuze ku makuru yo gushwana n’umugore we

Nyuma y’amakuru yakwiriakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko rutahizamu Mugisha Gilbert byaba bitameze neza n’umugore we Mpinganzima, yabiteye utwatsi avuga ko ahajishwe igisabo hadaterwa ibuye.

Ni amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ejo hashize ku Cyumweru nyuma y’uko Mugisha Gilbert yari yakuye amafoto ye yose ari kumwe n’umugore we ku rukuta rwe rwa Instagram.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yifashishije ifoto ye n’umugore we, yabiteye utwatsi asaba abantu kwitonda badakora ibara.

Ati "Ahajishwe Igisabo ntihaterwa ibuye muramenye."

Mugisha Gilbert usigaye ukinira ikipe ya Jwaneng Galaxy muri Botswana yakoze ubukwe na Mpinganzima Josephine tariki ya 5 Ukwakira 2025 ni nyuma y’uko muri Nzeri 2024 bari basezeranye imbere y’amategeko.

Ngi ahashijwe Igisabo ntihaterwa ibuye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top