Nyuma y’uko asabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ku cyaha akurikiranyweho cyo gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mpimbano, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahisemo kurekura Muhayimana Samuel akaba ba musaza wa Mwiseneza Josiane akajya aburana ari hanze
Tariki ya 10 Nzeri 2019 ni bwo yatawe muri yombi arimo agerageza kuvugurura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yabonye adakoze ikizamini.
Tariki ya 25 Nzeri yagejejwe imbere y’Urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa aho aho yavugaga ko bamurekura akajya aburana ari hanze kuko nta mpamvu n’imwe yatuma atoroka ubutabera kuko atuye adakodesha kandi afite n’akazi muri Equity Bank hakiyongeraho ko n’urwo ruhushya atigeze arukoresha.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 27 Nzeri 2019, nibwo hafashwe umwanzuro ko Muhayimana Samuel arekurwa akajya yitaba Urukiko buri uko rumukeneye, ni nyuma y’uko basanze nta mpamvu yatuma atoroka ubutabera.

Ibitekerezo