Miss Mutesi Dorothy[Dorah] yamaze kwambikwa impeta ya fiançailles, yatangiye urugendo ruganisha ku gushyingirwa.
Mutesi Dorah ni umwe mu bakobwa b’ubwiza bambitswe ikamba rya Nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2010.
Ubu asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Georgia. Yambitswe impeta n’umusore witwa Muyango Dave bamaze igihe bakundana.
Miss Mutesi yahishuye ko yambitswe fiançailles mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019. Yari yagiye gusangira na Muyango Dave mu Mujyi wa Alpharetta baza gutaha bafashe icyemezo cyo kuba aba- fiancés.
Mu gushimangira ko ikimenyetso yashyizwe ku rutoki gikomeye, Miss Mutesi Dorah yifashishije Bibiliya mu gitabo cy’Abanyakorinti 13:4-8.
Haranditse ngo “Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira.”
Mutesi Dorah yasoje agira ati “Nabonye urukundo…”
Uyu Nyampinga uzwi ku kazina ka ‘Dorah’ yambitswe ikamba rya Miss UNR asimbuye Umulisa Viviane. Ni we mukobwa watowe bwa mbere muri Kaminuza amarana ikamba imyaka ibiri, kuko yaryamitswe mu mwaka wa 2010, ndetse arikomezanya n’umwaka wa 2011.
Uretse kuba Miss Campus 2010, Mutesi Dorothy yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga Mpuzamakaminuza (Miss Inter-universities), yabaye muri Werurwe 2011, aho uyu mukobwa yegukanye umwanya wa Gatatu.
Miss Mutesi yiga muri iyi Kaminuza yize mu ishami ry’Ubukungu n’Icungamutungo mu gashami k’Ubukungu n’Amabanki (Money and Banking).
Yabanje gukorera muri Banki ya KCB i Butare aza kwimurirwa i Kigali asoje Kaminuza hanyuma mu 2015 ajya kwiga muri Amerika.

Ibitekerezo
Mbonimpa oscar
Ku wa 22-03-2019Ndashima kunkuru zishushe kandi zigezweho kubijanye n’isimbi
Uwamahoro chantal
Ku wa 18-03-2019Mbabajwe n’uyu mwana w’umusore wigeretseho igisasu uyu Mutesi akiri mu Rwanda yari yarazengereje info z’abanyarwanda atwars abagabo b’absndi Hari n’umugore wamusanze muri banque ya KcB amukubitta urushyi ariko nagende yumve kubaka uko bimera 🙈🙈 turagakize ka dayimoni n’uriya muhungu azamenya uburara bwe amureke dorah n’ibandi manaðŸ™†â€ â™€ï¸ ðŸ™†â€ â™€ï¸